Abakandida ku mwanya wa Perezida Théodore Ngoy, Jean-Claude Baende, Nkema Liloo, Martin Fayulu na Denis Mukwege bemeje imyigaragambyo y’ababashyigikiye igomba kuba kuri uyu wa gatatu tariki 27 Ukuboza basaba ko amatora yasubirwamo.
Ku ruhande rwayo, Guverinoma yabujije iyi myigaragambyo. Abateguye iki gikorwa bo bemeje ko biyemeje kuyikora.
Minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Congo, Peter Kazadi, yagize icyo atangaza ku ngamba zikarishye zamaze gufatwa na leta zerekana ko iyi myigaragambyo ishobora no kutaba.
Mu gusubiza iri tangazo ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Minisitiri w’intebe wungirije ushinzwe umutekano mu gihugu, Peter Kazadi, yemeje ko “ingamba zose zigaragara kandi n’izitagaragara zafashwe ku rwego rwa polisi n’ingabo kugira ngo umutekano rusange ugumeho”.
Peter Kazadi yabigaragaje mu nama ya Guverinoma n’itangazamakuru ku bijyanye n’ibibazo rusange muri iki gihugu nyuma y’amatora yo ku ya 20 Ukuboza.