Imirwano ikomeye yazindutse ihanganishije umutwe wa M23 n’umutwe wa wazalendo mu gace ka Karuba muri chefferie ya Bahunde muri territoire ya Masisi aka gace kakaba kari kamaze ibyumweru birenga bibiri kari mu maboko y’umutwe wa M23.
Amakuru dukesha umunyamakuru wa Rwandatribune.com uri I Karuba avuga ko umutwe wa Wazalendo ariwo washotoye umutwe wa M23 .
Akomeza avuga ko Wazalendo ishyigikiwe na Fardc bari gukoresha intwaro zikomeye mu kurasa ndetse ko izo ntwaro ziri kurasa no mu basivile batuye muri ako gace .
Umuvugizi w’umutwe wa M23 Bertrand Bisiimwa kuwa mbere yanditse ku rukuta rwe rwa X ko ingabo za FARDC ,Wazalendo,Fdlr n’abancanshuro bakomeje kurasa uduce dutuwe cyane n’abaturage muri Karuba.
Sign Up For Daily Newsletter
Be keep up! Get the latest breaking news delivered straight to your inbox.
[mc4wp_form]
By signing up, you agree to our Terms of Use and acknowledge the data practices in our Privacy Policy. You may unsubscribe at any time.