Mu Nama y’Umutekano y’igitaraganya yateranye ku gicamunsi cyo ku wa mbere i Kinshasa, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Thisekedi Tshilombo, yatangaje ko bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bisubize ibice byigaruriwe n’inyeshyamba za 23.
Guverinoma ya RDC kandi yanashimangiye ko bateguye ibya ngombwa byose by’ingenzi bikenewe kugira ngo Umujyi wa Goma udafatwa.
Byashimangiwe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo wa RDC,mu gihe bivugwa ko Goma yamaze kugotwa ku gice cyose cy’ubutaka, n’umuhanda mukuru wari usigaye ugezayo ibicuruzwa byinshi ukaba ugenzurwa na M23.
Bemba yavuze ko uburyo bwose bushoboka bwashyizweho kugira ngo Umujyi wa Goma ufarwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru, utagwa mu maboko y’umwanzi.
Yagize ati: “…abantu bagomba kwitondera amakuru ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga agamije kurema ubwoba n’intege nke. Ibintu byose byateguwe mu kurinda Umujyi wa Goma.”
Izo nfamba zashyizweho ariko nyuma y’impungenge nyuma y’uko bivuzwe ko M23 yafashe agace ka Shasha ku muhanda mukuru wa Goma -Sake-Minova-Bukavu.
Iyi ni imwe mu nzira enye z’ingenzi zigeza ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa mu mujyi wa Goma, bivuye muri teritwari za Masisi na Rutshuru n’ahandi, kandi n’izindi eshatu zisigaye zinyura ahagenzurwa na M23.
Nk’uko byemezwa na BBC, Perezida Tshisekedi yashimangiye ko ku bufatanye n’Ingabo z’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amayepfo (SADC), ingabo z’u Burundi, Wazalendo n’indi mitwe yitwaje intwaro bakomeje gukora ibishoboka byose ngo ubutaka M23 yafashe bwongere bugarurwe.
Muri iyo mirwano, ingabo za FARDC zirimo gufashwamo n’Ingabo za SADC zavuye muri Tanzania, Malawi n’Afurika y’Epfo, hamwe n’imitwe itandukanye y’inyeshyamba yiswe Wazalendo.
Inzobere za Loni zivuga ko Ingabo za RDC zafatanyije kandi n’umutwew’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda, n’ingabo zoherejwe na Leta y’u Burund.
Bemba yasabye abaturage “kwitondera ibishyirwa ku mbuga nkoranyambaga” bigaragaza intege nke z’ingabo za FARDC.
Ati: “Ingabo za Leta zirimo gukora akazi kadasanzwe, wenda ntitubivuga bihagije, ariko mugomba kumenya ko umwanzi arimo gutakaza bikomeye ku rubuga rw’intambara.”
Mu bice bimwe bya Teritwari ya Rutshuru, havugwa imirwano y’urudaca aho binavugwa ko ibice bituyemk abasivili by’ahantu harinzwe na M23.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, imirwano yatangiye kuvugwa ku misozi yo muri Groupement Kamuronsa, nk’umusozi w’ingenzi mu gisirikare wa Muremure, n’indi ikikije ikibaya cya Santeri ya Sake gikomeza i Goma mu bilometero 25 werekeza iburasirazuba