Abashinzwe imikoranire mu bya gisirikare (Defence Attachés) bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Rwanda, basobanuriwe ku mutekano w’u Rwanda n’uwo mu Karere. Ni ibiganiro byabaye ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026, ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura.
Usibye umutekano w’u Rwanda n’uwo mu Karere, banahawe ishusho y’uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro no mu butumwa bw’amahoro bushingiye ku mikoranire ya gisirikare hagati y’ibihugu.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, Brigadier General Patrick Karuretwa yagaragaje ko ibi biganiro bisanzwe biba buri gihe ari urubuga rwihariye kandi rufite akamaro mu guteza imbere ibiganiro byubaka kandi byeruye ku bijyanye n’umutekano mu Karere no ku rwego rw’Isi.
Yagize ati: “Uru rubuga rufite akamaro kanini cyane muri iki gihe Isi irimo kunyura mu bihe bikomeye mu by’umutekano. Hirya no hino ku Isi, amakimbirane ariyongera, ubufatanye bw’ibihugu burageragezwa, kandi amategeko mpuzamahanga agenga imikoranire y’ibihugu ari gushyirwaho igitutu kitigeze kibaho mbere. Muri ibi bihe, ubufatanye bwimbitse kandi bwubaka ni ingenzi cyane mu rwego rw’inyungu rusange.”
Umuyobozi w’Abahagarariye ibihugu mu bya gisirikare, Brigadier General Mohamed Mirghani Yousif Mohamed, uhagarariye Repubulika ya Sudani mu Rwanda, yashimye uko ikiganiro cyagenze, avuga ko cyari ingirakamaro kandi gitanga amakuru ahagije.
Yagize ati: “Turashimira umwanya mwafashe mutugezaho ishusho rusange y’umutekano uriho ubu, haba imbere mu gihugu no hanze yacyo,” anongeraho ko u Rwanda ari igihugu kirangwa n’umutekano kandi ibyo ari ibyo kwishimira.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abahagarariye ibihugu 36 baturutse mu bihugu n’imiryango mpuzamahanga itandukanye birimo Angola, Brésil, Botswana, u Bushinwa, Danemark, Misiri, Ethiopia, u Bufaransa, Ghana, u Budage, Isirayeli, u Butaliyani, u Buyapani, Yorodaniya, Kenya, Luxembourg.
Hari kandi abahagarariye Maroc, Namibia, Pologne, Qatar, Repubulika ya Koreya, u Burusiya, Sénégal, Sudani, Suède, Tanzania, Türkiye, Uganda, u Buholandi, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Zimbabwe, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga utabara Imbabare (ICRC).




