Umuvugizi Wungirije w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt.Col Simon Kabera yasabye abaturarwanda kudakurwa imitima n’abamaze igihe bahigira gutera u Rwanda
Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa 29 Gashyantare 2024 ubwo yari mu kiganiro kuri RBA.
Lt.Col Kabera yavuze ko abaturarwanda bakwiriye kuryama bagasinzira kuko umutekano uhari kandi wuzuye.
Yavuze ko umutekano udateze guhungabana na gato kandi kandi ko ugendana n’iterambere igihugu cyifuza kugeraho.
Ati”Umuturage aryame asinzire yiyorose ushobora kurota arote”
Yavuze ko ari nayo mpamvu ibikorwa by’iterambere bikorwa n’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’Igihugu byahujwe n’urugendo rw’imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.
Lt Col Simon Kabera, yavuze ko nubwo ibikorwa bigamije guteza imbere abaturage atari bishya, iby’uyu mwaka babyitezeho umusaruro wisumbuyeho.
Ati “Twabonye ko guhuza imbaraga bidufasha kubona aho dushyira imbaraga. Kuvura abaturage, kubaka ibiraro, kubaka amashuri y’incuke, kubakira abatishoboye n’ibindi.”
Lt Col Simon Kabera yatanze urugero ko aho hakuriye yabonaga umusirikare n’umupolisi akiruka kuko yumvaga ari bumutere umugeri.
– Advertisement –
Ati “Iyo umuturage atakubonamo igisubizo cy’ibibazo biri mu rugo rwe biba ari ikibazo. Umutekano wa mbere ni uko nta wuri bugutere, ariko umutekano wa kabiri ni ukubona aho uri burare, ko umwana wawe ari bujye ku ishuri.”
Yakomeje agira ati “Biriya bikorwa yubakirwa yiyumvamo inshingano zo kubirinda. Akubwira ko afite inshingano zo kubirinda.”
Muri iki kiganiro, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko igihugu kitakubaka ibikorwa bifatika kitizeye kubirinda.
Ati “Nta gihe abari hanze batavuze ariko ntibyabujije igihugu gutera imbere. Abaturage babayeho igihe cyose, babona ko igihugu kirinzwe. Abo babonye icyuho babikora ariko ntaho banyura.”
Ibikorwa bihuriweho na Polisi n’Ingabo z’u Rwanda bizatangizwa ku wa 1 werurwe 2024, aho bizabera mu Turere twa Bugesera, Gasabo, Ngoma, Musanze, Burera na Gisagara two mu gihugu hose.
Abategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bahora bigamba gutera u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23 no gutera icyo gihugu
U Rwanda rwagiye ruhakana kenshi ibyo rushinjwa byo gufasha inyeshyamba za M23, ahubwo rugashinja Kinshasa kuba yarananiwe gukemura ibibazo ifit
Rushinja abayobozi ba DRC gushyigikira umutwe wa FDLR witwara gisirikare ukaba waranasize ukoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994