RDF yemeje ko iri gukurikirana abantu 22 biganjemo abasivire

igire

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, RDF, bwemeje ko buri gukurikirana abantu 22 barimo 2 b’aba-Offisiye ndetse na 20 b’abasivile.

Ni mu itangazo ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Kanama 2025. RDF ivuga ko irimo gukurikirana aba bantu 22 ndetse ishyira ahagaragara ibyaha irimo kubakurikirana.

Ibyaha RDF yashize ahagaragara, bavuga ko barimo gukurikirana aba bantu ku byaha birimo ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe.

Ikindi kirimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa leta icyo utagenewe. RDF kandi yavuze ko aba ibyaha bakurikiranweho bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege kuri Konte ya Minisiteri y’ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bakomeza bavuga kandi ko abasiville iyo bakoranye icyaha n’abasirikare bakurikiranwa n’ubutabera bakaburanishwa n’inkiko za Gisirikare, nkuko bitenganwa n’itegeko.

Muri aba bantu biravugwa ko harimo abanyamakuru 2 bakoraga ibiganiro by’imikino barimo Ndayishimiye Reagan ndetse na Ishimwe Ricard.

Share This Article