Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: REB igiye gutangira uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha abarimu guhindura ibigo
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Uburezi

REB igiye gutangira uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha abarimu guhindura ibigo

igire
igire Yanditswe September 11, 2023
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’ibanze REB rwatangaje ko abarimu bifuza guhinduranya n’abifuza guhindura ibigo bigishaho, iyi gahunda izatangira guhera kuri uyu wa Mbere kandi bikazakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni mu gihe bamwe mu barimu bagaragazaga ko bagorwa no guhindura ibigo ngo begere imiryango yabo bigatuma bamwe bafata icyemezo cyo gusezera kubera kunanirwa n’imibereho y’aho boherezwa gukora.

Benjamin Serugendo na Gihozo Ange ni umugabo n’umugore bashakanye batuye mu Karere ka Gasabo kandi bose bakora umwuga w’uburezi ku bigo by’amashuri bitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru.

Iyo bagiye ku kazi inzu barayikinga cyangwa bakayishakira abayikodesha. Bavuga ko bahangayikishijwe no kuba barasabye ko bahindurirwa ibigo kugira ngo bakore ariko banubatse urugo ruri hamwe bikaba byarananiranye ku buryo iyo bari mu kazi baba bibaza icyerekezo cy’urugo rwabo bakabona nta terambere.

Iki ni ikibazo bahuriyeho na bagenzi babo boherejwe kwigisha mu bigo by’amashuri biri kure y’imiryango yabo cyangwa abafite ibibazo byihariye birimo ubumuga, indwara zitandura zababayeho akarande ku buryo bigisha badatekanye kubera gukorera kure y’imiryango yabo cyangwa aho batuye.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi bwibanze REB cyatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere abarimu, batangira gusaba guhinduranya kandi bikazakurikirwa no gusaba kwimuka ku bigo bajya ku bindi.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’imibereho n’iterambere ry’abarimu muri REB Ntawukuriryayo Leon MUGENZI avuga ko abarimu bazoroherezwa muri iyi gahunda ari abujuje ibisabwa kandi bikazakorwa mu gihe gito.

Uyu muyobozi avuga ko nta cyuho bizasiga ku bigo by’aho abarimu bazava bajya ku bindi bigo kuko byateguwe.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2023-2024 uzatangira taliki ya 25 Nzeli 2023.

REB igaragaza ko mu Rwanda hari abarimu n’abakozi mu bigo by’amashuri basaga ibihumbi 102.

Muri uyu mwaka wa 2023/2024 haziyongeraho abasaga ibihumbi bitandatu.

 

You Might Also Like

Maj Gen Vincent Nyakarundi yitabiriye Inama y’ingabo zirwanira ku butaka muri Afurika

CHORARE DE KIGALI : BARIMO GUTEGURA IGITARAMO CYAMATEKA.

Musanze: Ababyeyi bishimira ko abana babo basigaye bakorera ibizamini bya Leta hafi

Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Mbarushimana yasabye abanyeshuri kwirinda gukopera

Abanyeshuri 202,999 batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

igire September 11, 2023 September 11, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?