Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Divine Ikubor uzwi nka Rema yashyizwe mu bahanzi bategerejwe mu Rwanda mu birori bya Trace Awards and Festival.
Ku mbuga nkoranyambaga za Trace Group yatangije Trace Awards and Festival, bashyizeho ubutumwa bemeza ko uyu musore wari uri no mu bahataniye ibihembo, agiye kuza mu Rwanda.
Ibirori bya Trace Awards and Festival biteganyijwe guhera ku wa Gatanu tariki 20 kugeza ku wa Gatandatu tariki 22 Ukwakira uyu mwaka muri BK Arena. Ni ibirori bizahuriza hamwe ibyamamare bitandukanye aho hazatangwa ibihembo ku bitwaye neza ndetse bamwe bagataramira abazitabira.
Trace Group yatangije Trace Awards and Festival izaba yizihiza imyaka 20 itangiye gutanga serivisi zayo. Abandi bahanzi bategerejwe bakomeye barimo Davido, Yemi Alade, Fireboy DML, Diamond Platnumz n’abandi bazaturuka iBurayi, ibirwa bya Caraibes n’ahandi.
Rema yaherukaga mu Rwanda mu 2021 aho yataramiye i Kigali mu gitaramo cyashyize akadomo ku mukino wa Basketball w’abakinnyi b’intoranywa muri Shampiyona yo mu Rwanda iterwa inkunga na Banki ya Kigali (BK All-Star Game).
Ni igitaramo cyabaye tariki 20 Ugushyingo 2021 yahuriyemo na Mike Kayihura, Kivumbi na Social Mula.
Rema agiye kuza mu Rwanda mu gihe indirimbo ye Calm Down yahuriyemo na Selena Gomez iri guca ibintu ku isi.
Iyi ndirimbo ye iheruka guca agahigo ko kuba indirimbo yumviswe n’abantu miliyari ku rubuga rwa Spotify. Aka gahigo katumye ‘Calm Down Remix’ iba indirimbo ya Afro-Beat yabashije kumvwa n’uyu mubare munini w’abantu.
Kuva iyi ndirimbo yajya hanze muri Gashyantare 2022 yasamiwe hejuru n’abakunzi b’umuziki ndetse guhera ubwo itangira gukundwa birushijeho. Kugeza ubu kuri YouTube imaze kurebwa na miliyoni zirenga 674, ibintu bitarakorwa n’indi ndirimbo ikozwe muri Afrobeat.
Muri Gicurasi uyu mwaka ‘Calm Down’ yaciye agahigo nabwo kuko yinjiye mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi (Guinness des Records) nyuma y’uko ariyo yatangiye iyoboye urutonde rushya rw’indirimbo 20 zari zikunzwe kuri Official MENA Chart.
‘Calm Down’ yanakunze kuza ku rutonde rw’indirimbo zagiye zumvwa na Barack Obama wayoboye Amerika.