Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: REMA yakomoje ku duce twa Pulasitiki tujya mu maraso tugatera Kanseri
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

REMA yakomoje ku duce twa Pulasitiki tujya mu maraso tugatera Kanseri

igire
igire Yanditswe June 5, 2023
Share
SHARE

REMA yakomoje ku duce twa Pulasitiki tujya mu maraso tugatera Kanseri
Ushobora kuba uri mu bantu bahora kwa muganga wivuza kanseri n’izindi ndwara zitandura udasobanukiwe n’uko zaje nyamara zikomoka ku mazi unywa cyangwa amafi urya byandujwe n’uduce tutaboneshwa ijisho twa pulasitiki (microplastics). 
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) Juliet Kabera, yahishuye iby’ubushakashatsi bwagaragaje ko utwo duce twa pulasitiki twanduza amaraso, ibihaha, abana bataravuka n’amashereka ku mubyeyi wonsa.
Yakomeje agira ati: “Izo microplastic zigira uruhare mu gutera indwara zitandura ndetse usanga zivugwaho kuba ziteza kanseri zitandukanye.

Niba tuvuga ngo izo microplastic ziri no mu mafi, zikaba zava mu mafi tukazifata mu mafunguro zikajya mu mubiri, murumva ko zihuzwa no kuba zitera kanseri zitandukanye.

Uko ufata nyinshi ni na ko n’ibyago byo kuba wakwandura kanseri byiyongera. Utwo duce tutaboneshwa n’amaso turi ahantu henshi; mu mazi, mu muyaga, mu butaka…”

Ubushakaskatsi bwakozwe ku bantu bakuru 22  na Heather Leslie, Umuhanga muri Siyansi wo mu Buholandi, bwagaragaje ko 17 muri bo bafite utwo duce mu maraso kandi nta wavuga ko nta ngaruka tugira ku buzima.

Umuyobozi Mukuru wa REMA Juliet Kabera

Madamu Kabera avuga ko uburyo bwizewe bwo gukumira ibyago biterwa n’utwo duce twa Pulasitiki ari ukwanga gukoresha ibikoresho bya Pulasitiki, cyane cyane amasashi n’ibindi bikoreshwa rimwe kuko ari byo byanduza ibidukikije cyane.

Yagaragaje ko nk’abantu bakoresha uducupa twa Pulasiti banywa amazi, bashobora gukira inyota ariko bamize twa duce twa Pulasitiki tugenda tukivanga n’amaraso maze tugateza ibyago byinshi.

Ati: “Murumva ko nihereyeho nkavuga nti oya ibi bintu ntabwo ngiye kubikoresha, mba ngize uruhare runini mu kubica ku isoko. Nk’ubu twaciye amasashi abantu bahahiramo ariko ntabwo biyabuza kwinjira binyuze muri magendu kuko abantu batari bavuga bati ntabwo turi bubikoreshe.”

Yasabye buri wese kubigira ibye kugira ngo ibyo bikoresho bigira ingaruka ku buzima no ku bidukikije bicike, kubera ko guhindura imyumvire ari wo musingi wo kubihashya burundu.

Guhindura imyumvire ngo bizanafasha guca intege abakibyinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu kuko bazaba batakibona ababagurira, maze bahindukire banjye ku bicuruzwa byemewe.

Minisitiri w’ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, na we yasabye Abanyarwanda guhuza imbaraga bakarwanya ibikoresho bya Pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe nk’amacupa y’amazi, imiheha, ibiyiko, amakanya  n’ibindi byanduza amazi, ubutaka, umwuka duhumeka n’ubuzima bwa muntu by’umwihariko.

Ministiri Dr Mujawamariya yagaragaje ko hari ibikoresho abantu bakoresha bisimbura ibyangiza ubuzima bwabo n’ubw’urusobe rw’ibinyabuzima. Ati: “Nimureke duhe ibidukikije umwanya wo guhumeka…”

Na we yashimangiye ko gukoresha ibikoresho bya pulasitiki biterwa no kwanga guhinduka kandi hari ibindi bikoresho abantu bakoresha bakabungabunga amagara yabo n’ibidukikije muri rusange.

Ku Cyumweru taliki 4 Kamena 2023, hakozwe siporo rusange yahujwe n’ubukangurambaga burwanya ibikoresho bya Pulasitiki
Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc ageza ijambo ku bitabiriye siporo rusange

You Might Also Like

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

igire June 5, 2023 June 5, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?