Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ibyaha nibura 253 by’ingengabitecyerezo ya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo bikekwa ko byagizwemo uruhare n’ abantu barenga 296, byakozwe mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi byabaye hagati ya tariki ya 7 Mata kugeza ku ya 3 Nyakanga.
Muri ibyo byaha, 205 bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside (ari byo byinshi byagaragaye mu myaka ine ishize), naho 46 bifitanye isano n’ivangura no guhembera amacakubiri.
Raporo yatangajwe na RIB igaragaza ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside byiyongereyeho 8.4% ugereranyije n’umwaka wa 2024, aho byavuye ku byaha 191 bigera kuri 207 mu mwaka wa 2025. RIB yari yabaruye ibyaha 184 mu 2021, 179 mu 2022, na 187 mu 2023.
Mu mwaka wa 2025, Intara y’Amajyaruguru yagaragayemo ibyaha 14, Iburasirazuba 60, Iburengerazuba 63, Umujyi wa Kigali 27, naho Intara y’Amajyepfo hagaragaramo 43.
Akarere ka Karongi kagaragayemo ibyaha 19, Kicukiro 15, Rubavu 13, Bugesera 12, Huye 11, Kayonza 11, Nyamasheke 11, Rusizi 11, Kirehe 10, na Nyamagabe 10.
Isesengura ryakozwe na RIB ryagaragaje ko izamuka ry’ibi byaha ryatewe n’impamvu zitandukanye zirimo amagambo yatangajwe n’itangazamakuru ndetse n’abayobozi bo mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), kenshi bifitanye isano n’intambara ikomeje muri ako karere ndetse n’izamuka ry’urwango n’ivangura rishingiye ku moko, byibasira cyane cyane Abatutsi b’Abanye-Kongo.
Mu rubanza rumwe, bivugwa ko ukekwaho icyaha yabwiye uwarakotse jenoside ati: “Jenoside ntirarangira; tuzayikora bundi bushya. Abari hakurya y’umupaka bari kongera kwishyira hamwe; ntuzarokoka.”
Izindi mpamvu zagaragajwe zirimo ikoreshwa ridasanzwe ry’imbuga nkoranyambaga, aho abantu basangiza ubutumwa buhakana cyangwa bupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Harimo no gukoresha imbuga nka TikTok mu gukwirakwiza ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside, amagambo y’urwango, amacakubiri, cyangwa ashyigikira ubwicanyi bukomeje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Harimo kandi gusangiza cyangwa gukwirakwiza ibisobanuro bishyigikira ubutumwa bwatanzwe, mu gihe ubwo butumwa bwari burimo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Amagambo y’urwango akomeje gukoreshwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya kongo (RDC) ari mu bitera izamuka ry’umubare w’iperereza ku byaha RIB yakira muri iki gihe.
Inshuro nyinshi, abakurikiranwa baba bakoze ibyaha byo gushimagiza ibikorwa by’ubugizi bwa nabi biri kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya kongo kandi bakabihuza na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwoko bw’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano
Ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo byagaragajwe harimo ibyaha 130 byo guhohotera abarokotse Jenoside (50.5%), ibyaha 28 byo kugabanya cyangwa guhakana uburemere bwa Jenoside (13%), ibyaha 13 byo guhishira cyangwa gusenya ibimenyetso bifitanye isano na Jenoside (6%), ndetse n’ibyaha 11 byo guhakana Jenoside, n’ibindi.
Ibyaha kandi byakorewe mu magambo akomeretsa cyangwa ashinyagurira abarokotse Jenoside, bingana na 158 (76.3%).
Harimo kandi ibyaha 5 byo kwangiza imyaka iri mu mirima y’abarokotse Jenoside (2.4%), ibyaha 22 byo gutera ubwoba cyangwa kohereza ubutumwa butera ubwoba (10.7%), ibyaha 4 byo gukubita cyangwa gukomeretsa uwacitse ku icumu (1.9%), ibyaha 13 byo guhisha cyangwa gupfobya ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye Jenoside (6.3%), ibyaha 4 bijyanye no kohereza ubutumwa bw’amajwi, amashusho, cyangwa ubutumwa bugufi hifashishijwe telefoni (1.9%), n’icyaha kimwe cy’umuntu wateye amabuye ku nzu cyangwa ku mutungo w’uwarokotse Jenoside (0.5%).
Ku bijyanye n’abakekwaho kugira uruhare muri ibyo byaha, RIB yatangaje ko 73% ari abagabo.
RIB yatangaje ko 2021 bakekwaho kugira uruhare muri ibyo byaha, bangana na 81.7%, nta ruhare bari barigeze bagira muri Jenoside. Abakekwaho 28 basanzwe barayigizemo uruhare, mu gihe 17 bafite abo mu miryango yabo bayijanditsemo.
Nubwo bimeze bityo, isesengura rya RIB rigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha biyishamikiyeho bikomeje kugabanuka haba mu mubare no mu bukana mu baturage.
Raporo igira iti: “Ubukana bw’ibi byaha bwaragabanutse, buva ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’ubwicanyi cyangwa gukomeretsa umubiri, bijya ku byaha byo mu magambo, birimo gutuka, gusebanya, cyangwa gukoresha amagambo akomeretsa mu buryo bw’amarangamutima.”
“Ikindi kandi, imyumvire yo guhisha abakoze bene ibi byaha ikomeje kugabanuka buhoro buhoro.”
RIB yasobanuye ko abakunze kugaragaraho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside akenshi baba ari abantu basanzwe bagaragaza imyitwarire mibi mu muryango nyarwanda, abari barakatiwe kubera uruhare bagize muri Jenoside, cyangwa se abafitanye isano rya hafi n’abafungiwe Jenoside, bityo bagakomeza kubika inzika.
Nk’uko RIB ibitangaza, amagambo akoreshwa nk’intwaro nyamukuru muri ibi byaha agira uruhare runini cyane, aho agize hejuru ya 76.3% ugereranyije n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
RIB yasabye buri wese gukora ibishoboka byose kugira ngo ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha biyishamikiyeho bicike burundu. Yanashishikarije urubyiruko kutita ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, amagambo y’urwango, no kuzana amacakubiri mu Banyarwanda.
Iti: “ Urubyiruko ntirukwiye kwemera ibinyoma bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Ahubwo, rukwiye kuba ku isonga mu guhangana n’ibi byaha, kuko ari rwo rufite inyungu nini mu kubaka u Rwanda ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Ababyeyi nabo barasabwa guhagarika kwigisha abana urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
RIB iti: “Ibi ni ibintu bidakwiriye. Umubyeyi mwiza asigira umwana umurage mwiza.”
Urwego rw’Ubugenzacyaha rwanasabye ba nyiri imiyoboro ya YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga gukoresha izo mbuga mu buryo buboneye, birinda kwitiranya ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo no gukwirakwiza ubutumwa bushishikariza urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda.