Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: RIB yatangaje ko yataye muri yombi Yongwe
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Amakuru

RIB yatangaje ko yataye muri yombi Yongwe

igire
igire Yanditswe October 2, 2023
Share
SHARE

Yanditswe na Sam Kabera

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umuvugabutumwa Pasiteri Harerimana Joseph uzwi ku izina rya “Apôtre Yongwe.

Uru rwego rwagaragaje ko uyu mugabo yatawe muri yombi ku Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2023, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yohererzwe mu Bushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko uyu muvugabutuwa yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Riteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.

Dr Murangira yibukije abaturarwanda ko bagomba kumenya ibyo amategeko ateganya no mu mirimo yabo ya buri munsi.

Ati “Abantu bagomba kumenya ibyo amategeko ateganya mu kazi kabo ka buri munsi, kubahiriza amategeko nibwo buryo bwiza burinda buri muntu wese gukora ibyo akora atekanye.”

Amakuru avuga ko Yongwe ashobora kuba yatawe muri yombi nyuma yo gukorera uburiganya abantu batari bake ababeshya ko agomba kubasengera, ibibazo bafite bigakemuka.

Bivugwa ko yasabaga abantu amafaranga kugira ngo abasengere abizeza ibitangaza bikarangira bitabaye bityo bakabona ari ubutekamutwe abakorera.

Hari amashusho yigeze gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga Apotre Yongwe ari mu Itorero rya City Light Church ahamagarira abantu bafite ibibazo bibabangamiye gutanga amaturo y’uko abibakemuriye.

Icyo gihe yagiraga ati “Ufite umuntu uguterese igihe kinini wanze gushyira mu bikorwa, ngwino utange ituro ry’uko muguhaye… Ufite ahantu ukora urashaka ko bakongeza? Ngwino ushime Imana ko bakongeje, gira vuba. Ufite iseta iriho ubusa kandi urashaka ko yuzura? Gira vuba; ariko mwabaye mute?”

Muri ayo mashusho, abakirisitu bigaragara ko bashyira amafaranga mu biturisho umusubizo.

Mu bihe bitandukanye yakunze kumvikana yiyemerera ko atunzwe n’amafaranga abayoboke be batura. Hari ubwo yigeze kugira ati “Ni byo ndya amaturo.”

Apotre Yongwe yabaye umuvugabutumwa n’umuhanuzi. Azwi cyane mu bazamuye icyumba cy’amasengesho muri ADEPR Nyarugenge yayoboye.

Ubu ni Umuyobozi w’Itorero Horebu rishingiye cyane ku buhanuzi rikorera ku Kagugu mu Karere ka Gasabo.

 

 

 

You Might Also Like

Виртуальный портал 1win зеркало online: наполненный каталог тайтлов с бонусными спинами

Rutsiro: Kutagira umuriro bituma abatuye Sure batiteza imbere uko bikwiye

Online Casino games

1Вин зеркало на данный момент диалоговый

Melbet: Бонусы, промокоды а еще действия абсолютно все, чего бог велел большой свет!

igire October 2, 2023 October 2, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?