Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: RIB yataye muri yombi Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

RIB yataye muri yombi Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY

igire
igire Yanditswe August 22, 2023
Share
SHARE

RIB yataye muri yombi Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, Munyankindi Benoît.

Ni mu gihe Perezida w’iri shyirahamwe, Murenzi Abdallah, na we akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku gutonesha.

RIB itangaza ko Munyankindi yafunzwe ku wa 21 Kanama aho akurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Iti “Murenzi Abdallah usanzwe ari Perezida wa FERWACY nawe akurikiranywe adafunze ku cyaha cyo kuba icyitso kuri ibyo byaha byakozwe na Munyankindi akabihishira.”

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, abajijwe uburyo ibyo byaha byakozwe yagize ati “Imikorere y’icyaha biracyari mu iperereza, ubu dosiye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha”.

Mu gihe Munyankindi yaba ahamijwe icyaha akurikiranyweho, yahanishwa itegeko ryo kurwanya ruswa, ndetse ko uwo gihamye ashobora gufungwa imyaka itanu ariko itarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1 ariko zitarenze miliyoni 2.

Kugeza ubu, Munyankindi afungiye kuri Station ya RIB ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

You Might Also Like

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

igire August 22, 2023 August 22, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?