Robert F Kennedy Jr yatanze impapuro zo kwiyamamaza mu matora ya perezida w’Amerika yo mu mwaka wa 2024 nk’uwo mu ishyaka ry’aba demokarate.
Uyu mugabo w’imyaka 69, ni umuhungu wa senateri wishwe Robert F Kennedy.
John F Kennedy, wabaye Perezida wa 35 w’Amerika, yari se wabo.
Robert F Kennedy Jr ni umunyamategeko yo mu rwego rw’ibidukikije. Umubitsi we John E Sullivan ku wa gatatu yemeje ko koko yatanze izo mpapuro zo kuziyamamaza.
Kennedy ni impirimbanyi ivuga ishize amanga mu kurwanya inkingo.
Mu 2021 urubuga rwa Instagram rwakuyeho konti ye kubera “gukomeza gusangiza [gutangaza] ibivugwa byahinyujwe ko bitari ukuri”, nkuko Instagram yabivuze icyo gihe.
Perezida w’Amerika Joe Biden yagaragaje ko aziyamamariza indi manda, nubwo ataratangaza ku mugaragaro ko aziyamamaza.
Mbere yari yitezwe ko azatangiza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu ntangiriro y’uku kwezi kwa Mata (4), ariko abajyanama be bavuze ko ingengabihe ye yahindutse.
Igitangazamakuru CBS News, gikorana na BBC muri Amerika, cyatangaje ko mu ntangiriro y’impeshyi ari bwo yitezwe gutangaza ku mugararo ko aziyamamaza.
Mu kwezi gushize, undi wo mu ishyaka ry’abademokarate, Marianne Williamson, na we yinjiye mu guhatanira kuba perezida.
Muri Werurwe (3), Kennedy yatangaje kuri Twitter ko yari arimo gutekereza ku kuba yakwiyamamariza kuba perezida.
Icyo gihe yagize ati: “Niniyamamaza, icyo nzaba nshyize imbere kizaba ari uguca ruswa ihuriweho na leta na za kompanyi yashenye ubukungu bwacu, ikamenagura ab’amikoro yo hagati na hagati, igahumanya ibidukikije n’amazi, ikaroga abana bacu, kandi ikatwiba indangagaciro n’ubwisanzure byacu”.
Muri Werurwe, Kennedy yabwiye imbaga muri leta ya New Hampshire ko “yatsinze inzitizi ya mbere ikomeye” – kuba umugore we yaramwemereye ko yiyamamaza.
Nk’umwe mu bashinze ikigo cy’ubwunganizi mu mategeko ajyanye n’ibidukikije, Kennedy yashimwe ukuntu yakoze ubukangurambaga ku ngingo zitandukanye zirimo nk’amazi meza, no kuba yarakoze mu byo gusukura umugezi wa Hudson i New York.
Ariko ibitekerezo bye byo kurwanya inkingo bimaze imyaka, ndetse byateje umwuka mubi cyane, harimo no mu muryango we. Mu 2021, mushiki we Kerry Kennedy yamwise umuntu uteje “akaga gakomeye” kuri iyo ngingo.
Perezida John F Kennedy yishwe arasiwe i Dallas muri Texas mu 1963
Mu 2019, batatu bo mu muryango we banditse inkuru y’igitekerezo bahuriyeho mu kinyamakuru Politico, bamagana ibitekerezo bya Kennedy byo kurwanya inkingo.
Mushiki we Kathleen Kennedy Townsend, mukuru we Joseph P Kennedy II na mwishywa we Maeve Kennedy McKean bavuze ko ibitekerezo bye “atari ukuri mu buryo bubabaje” kandi ko bifite “ingaruka zica”.
Mu 2022, imbuga za Facebook na Instagram zakuyeho konti z’itsinda rirwanya inkingo ryashinzwe na Kennedy, ryitwa Children’s Health Defense, kubera “gukomeza” kurenga ku mabwiriza y’imikoreshereze y’izo mbuga ajyanye no kudakwirakwiza amakuru atari ukuri ku buvuzi.
Nubwo gukemanga inkingo kwa Kennedy kumaze igihe kirekire na mbere ya Covid, mu gihe cy’icyo cyorezo yabonye abayoboke bashya, inyungu y’ikigo Children’s Health Defense yikuba kabiri igera kuri miliyoni $6.8 (miliyari 7Frw).
Kennedy yanatangaje igitabo, cyitwa The Real Anthony Fauci. Muri icyo gitabo ashinjamo uwo wahoze akuriye ikigo cy’Amerika cyo kurwanya indwara zandura gukora “ihirika ryanditse amateka rya demokarasi yo mu burengerazuba”.
Mu mwaka ushize i Washington DC, yatanze urugero rw’Ubudage bwo mu gihe cy’ubutegetsi bw’aba Nazi, ubwo yavugaga ijambo rirwanya inkingo.
Kennedy afite ikibazo cy’ijwi, kizwi nka spasmodic dysphonia, kigira ingaruka ku mitsi yo mu gace kanyuramo ijwi ke.
Mu 2014 yashakanye n’umikinnyi wa filime Cheryl Hines, akaba atuye i Los Angeles muri leta ya California.