Ikigo cy’igihugu cy’ imisoro n’amahoro RRA kiravuga ko gifite intego yo gukusanya imisoro isaga miliyari ibihumbi 2 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda, yo kunganira ingengo y’ imari y’uyu mwaka ku rugero ruri hejuru ya 52%.
Gusa bamwe mu basora barasaba RRA gukora igenzura ku bicuruzwa by’ibyiganano bidasora kuko bishobora kugira ingaruka kuri iyi ntego yihaye.
Ikigo cy’ imisoro n’amahoro kigaragaza ko mu mwaka ushize w’ ingengo y’ imari cyinjije amafaranga agera ku 103% by’intego cyari cyahawe na minisiteri y’imari n’igenamigambi, bituma bunganira ingengo y’ imari ku kigero cya 47%.
Uyu mwaka naho bafite intego yo gukusanya umusoro ku buryo bazunganira ingengo y’imari ku kigero cya 52.4% nk’ uko Komiseri mukuru wa RRA Ruganintwari Pascal yabitangaje.
Nubwo RRA ifite iyi gahunda bamwe mu basora bagaragaza imbogamizi RRA ishobora kuzahura nazo kandi zibangamiye abakora ubucuruzi bari basanzwe basora neza.
Ku ruhande rwa RRA ivuga ko hari ingamba zafashwe kugira ngo hatagira unyereza umusoro kandi n’ibyo bibazo aba bacuruzi bagaragaza bikemuke birimo gukoresha uburyo bwo gusaba kode.
Muri uyu mwaka RRA ivuga ko ifite intego yo kuzinjiza miliyari zingana n’ibihumbi 2,637Frw yunganira ingengo y’imari y’uyu mwaka ku kigero kigana na 52.4 %.