Hari abaguzi bahahira mu masoko atandukanye mu Mujyi wa Rubavu, binubira ko abacuruzi binangiye kubahiriza ibiciro bishya ku biribwa biherutse gusonerrwa imisoro ku nyongeragaciro.
Abaguzi basaba ubuyobozi bw’Akarere gushyira imbaraga mu iyubahirizwa ry’ibi biciro byemejwe na Guverinoma.
Mu mujyi wa Rubavu mu isoko rya Mbugangari ndetse no mu maguriro atandukanye, ni hamwe muho abaguzi bashyira mu majwi ko abacuruzi bavuniye ibiti mu matwi, ntibubahiriza ibiciro bishya byashyizweho ku muceri n’akawunga.
Bamwe mu bacuruzi bashyirwa mu majwi kubwo kutagabanya ibiciro, iyo babajijwe ibibavugwaho bararuca bakarumira.
Umuceri uwa Tanzania biragoye kuwubona mu isoko no mu maduka ngo.
Mu gihe abacuruzi bavuga ko banze kuwurangura kubera uhenze, abaturage bo bavuga ko benshi mu bacuruzi bahisemo kuwuhisha .
Ubuyobozi bw’karere ka Rubavu buvuga ko bwashyizeho itsinda rishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ibiciro byashyizweho, kandi ngo bamwe barenze kuri aya mabwiriza babiciriwe amande.
Kambogo Ildephonse uyobora akarere ka Rubavu araburira abakomeje kwinangira ku kubahiriza ibiciro byashyizweho
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gukuraho umusoro ku nyongeragaciro ku ifu y’ibigori n’umuceri, ndetse hashyirwaho igiciro ntarengwa ku birayi.
Ibi byakozwe mu rwego rwo guhangana n’itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko hirya no hino mu gihugu.
Ibiciro bishya byashyizweho ni uko ifu y’ibigori ikilo cya kawunga kitagomba kurenga 800 Frw, umuceri wa Kigori ntugomba kurenza 820 Frw, umuceri w’intete ndende ntugomba kurenza 850 Frw, mu gihe umuceri wa Basmati utagomba kurenza 1455 Frw ku kilo.