Rubavu :Abacuruzi bo mumujyi wa Rubavu binangiye kukemezo cya lata cyo kugabanya ibiribwa

igire

 

Hari abaguzi bahahira mu masoko atandukanye mu Mujyi wa Rubavu, binubira ko abacuruzi binangiye kubahiriza ibiciro bishya ku biribwa biherutse gusonerrwa imisoro ku nyongeragaciro.

Abaguzi basaba ubuyobozi bw’Akarere gushyira imbaraga mu iyubahirizwa ry’ibi biciro byemejwe na Guverinoma.

Mu mujyi wa Rubavu mu isoko rya Mbugangari ndetse no mu maguriro atandukanye, ni hamwe muho abaguzi bashyira mu majwi ko abacuruzi bavuniye ibiti mu matwi, ntibubahiriza ibiciro bishya byashyizweho ku muceri  n’akawunga.

Ibiciro bishya byatangajwe, mu maduka na butiki biramanitse ariko abaturage ubajije, bakubwira ko ari umurimbo bidakurikizwa.

Bamwe mu bacuruzi bashyirwa mu majwi kubwo kutagabanya ibiciro, iyo babajijwe ibibavugwaho bararuca bakarumira.

Umuceri uwa Tanzania biragoye kuwubona mu isoko no mu maduka ngo.

Mu gihe abacuruzi bavuga ko banze kuwurangura kubera uhenze, abaturage bo bavuga ko benshi mu bacuruzi bahisemo  kuwuhisha .

Ubuyobozi bw’karere ka Rubavu buvuga ko bwashyizeho itsinda rishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ibiciro byashyizweho, kandi ngo bamwe barenze kuri aya mabwiriza babiciriwe amande.

Kambogo Ildephonse uyobora akarere ka Rubavu araburira abakomeje kwinangira ku kubahiriza ibiciro byashyizweho

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gukuraho umusoro ku nyongeragaciro ku ifu y’ibigori n’umuceri, ndetse hashyirwaho igiciro ntarengwa ku birayi.

Ibi byakozwe mu rwego rwo guhangana n’itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko hirya no hino mu  gihugu.

Ibiciro bishya byashyizweho ni uko ifu y’ibigori ikilo cya kawunga kitagomba kurenga 800 Frw, umuceri wa Kigori ntugomba kurenza 820 Frw, umuceri w’intete ndende ntugomba kurenza 850 Frw, mu gihe umuceri wa Basmati utagomba kurenza 1455 Frw ku kilo.

Share This Article