Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Rubavu: Abarokotse basaba ubuyobozi kongera imbaraga mu kwigisha Ndi Umunyarwanda
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Rubavu: Abarokotse basaba ubuyobozi kongera imbaraga mu kwigisha Ndi Umunyarwanda

igire
igire Yanditswe April 10, 2023
Share
SHARE

 

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi ku Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko nubwo imyaka 29 ishize jenoside ihagaritswe ariko  ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara muri bamwe na bamwe batuye aka gace.

Basaba ubuyobozi gusobanura “Ndi Umunyarwanda” kuko ari yo yafasha kubaka ubumwe n’Ubunyarwanda.

Tariki ya 9 Mata mu mwaka 1994, ni umunsi utazibagirana ku batutsi bahunze ubwicanyi bajya mu Ngoro ya Kiliziya ya Paruwasi Cathedral ya Nyundo.

Uwo munsi abatutsi basaga 500 bari bizeye amakiriro muri iyi ngoro barishwe, mbarwa barokotse na magingo aya, bibuka ko bwari ubwicanyi ndengakamere.

Umwe mu babuyoboye batazibagirwa ni Colonel Nsengiyumva Anatole wahoze ashinzwe iperereza mu Ngabo za FAR mu cyahoze ari Perefegitura y’a Gisenyi. Uyu mu colonel yarahageze, ibyari ukwirwanaho ku batutsi birananirana.

Tariki 9 Mata, yasanze hari abandi batutsi bari bishwe tariki 7 na 8 Mata barimo abihayimana biciwe mu Iseminari Nto ya Nyundo no mu kigo cy’amashuri cya Lycée de Nyundo.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 izi nzirakarenganye zaguye  aha ku Nyundo no mu Nkengero zayo, abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko ikibateye impungenge, ari uko hakiri abakigaragaza ingengabitekerezo ya jenoside, none basaba ko hashyirwa imbaraga mu kwigisha abaturage, bazibukire kwibona mu ndorerwamo y’amoko.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Habitegeko Francois yasabye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka kuko ntacyo yabamarira kandi ihanirwa n’amategeko.

Muri uyu muhango wo kwibuka, imibiri 14 yabonetse mu mirenge ya Busasamana na Kanzenze yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa jenoside rwa Nyundo, rusanzwe ruruhukiyemo imbiri y’abazize jenoside isaga igihumbi, n’indi isanga ibihumbi icyenda yahimuriwe ikuwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe, kuko uru ruri kubakwa bushya.

You Might Also Like

Gasabo: Hari ibigo by’amashuri bya leta biyishyuza amafaranga y’ibirarane ibigenera

Abashoramari bo muri Hongiriya beretswe amahirwe ari mu Rwanda

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

igire April 10, 2023 April 10, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Мобильная редакция игорного заведения для азартных игр с телефонов и планшетов.
Mu Rwanda

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?