Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Rubavu: Abasore 2 bafatanywe udupfunyika 2 000 tw’urumogi
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubutabera

Rubavu: Abasore 2 bafatanywe udupfunyika 2 000 tw’urumogi

igire
igire Yanditswe February 24, 2025
Share
SHARE

Kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi, hafungiye Mugenzi Phanuel bahimba Kabwana dada w’imyaka 22 na Nzeyimana Théogène w’imyaka 31 nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi bafite udupfunyika 2000 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengrazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yabwiye Imvaho Nshya, ko abo bafashwe bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, birimo uru rumogi bakura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Ati: “Bafashwe bafite udupfunyika 2 000 tw’urumogi bari binjije mu Rwanda barukuye muri DRC. Bafatiwe mu Mudugudu wa Terimbere, Akagari ka Terimbere, mu Murenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu. Bafungiye kuri sitasiyo ya Gisenyi.”

Yongeyeho ati: “Ibiyobyabwenge ni bimwe mu biteza umutekano muke kuko bishobora gutera urugomo, ubujura n’ibindi byaha. Kubirwanya ni inshingano ya buri wese kugira ngo igihugu kigire umutekano usesuye. Umutekano uraharanirwa, buri muturarwanda akagira inshingano yo kuwusigasira atangira amakuru ku gihe no kwirinda ibikorwa byose bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa  Nyundo, Nyiransengiyumva Monique, avuga ko  nubwo Umurenge ayoboye udaturiye umupaka, ariko hari igihe hafatirwa abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge nk’uko byagendekeye bariya, hakaba ariko hari hashize iminsi nta bahafatirwa nyuma y’uko hari abagiye bafatwa bagafungwa, bakanakatirwa kubera ibi byaha, akahahera asaba n’abandi baturage kubizibukira.

Ati: “Ku bufatanye n’abaturage n’inzego z’umutekano, dufite ingamba zikomeye zo kurwanya inywa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, duhereye mu kwigisha abaturage no kubabwira ububi bwabyo, kuko nk’iyo umuntu afashwe yari atunze umuryango ajya mu gihano, umuryango yari atunze ukahababarira, bityo dukora ubukangurambaga buhoraho, haba mu nteko z’abaturage, imigoroba y’ababyeyi n’ahandi duhurira na bo.”

Yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru k’uwo baketseho wese gucuruza ibiyobyabwenge, agafatawa atarabikwirakwiza mu baturage, kuko nubwo bibwira ko babikuramo amafaranga menshi, ntacyo yamara mu gihe bakora ibyangiza ubuzima bwabo n’ubwa bagenzi babo.

Umuturage wo mu Kagari ka Terimbere waganiriye na Imvaho Nshya ku bubi bw’ibiyobyabwenge, yavuze ko bakanguriwe ingaruka zabyo, bazizi ariko kubera ko hari ababa batarumva neza inama bagirwa, hari abafatwa babinywa cyangwa babicuruza.

Ati: “Nta gihe tudakangurirwa ububwi bw’ibiyobyabwenge, haba k’ubinywa, ubicuruza n’imiryango yabo igihe bibagizeho ingaruka. Gusa hari abatumva inama kubera inyungu zabo bwite baba bumva ko bafite muri byo,ariko  abo batumva inama turabamagana cyane, ntitwanabura kubatangira amakuru twabamenye kuko baba badusubiza inyuma mu iterambere.”

Nibabihamywa n’urukiko bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 20 (20.000.000) ariko atarengeje miliyoni mirongo itatu (30.000.000) nk’uko bigaragara mu ngingo ya 263 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

You Might Also Like

Musanze: Habereye igikorwa cyo kumurika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Gasabo: Abadepite bakirijwe ikibazo cy’abimuwe mu manegeka bakaba bakishyuzwa imisoro

M23 yashyizeho abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru

Hitegwe iki ku nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC?

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na João Lourenço wa Angola

igire February 24, 2025 February 24, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Играть в клубе онлайн на настоящие средства
blog

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?