Abagabo batatu bafatiwe mu cyuho bari gucukura inzu bashaka kwiba ihene, ba nyir’urugo barabafata barabakubita cyane umwe bimuviramo gupfa.
ibi byabaye mu rukerera rwo ku tariki 13 Nzeri 2025, mu Karere ka Ruhango mu Umurenge wa Ruhango.
aba bajura bari bitwaje intwaro gakondo zirimo umuhoro, icumu ndetse n’icyuma, ndetse bafashwe barimo gucukura inzu bashaka kwiba ihene.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakimara guhabwa amakuru bahise bajyayo hafatwa abo basore babiri, ndetse n’undi ukekwaho ubujura wari kumwe na nyakwigendera bose batabwa muri yombi.
Ati “Ubu bose uko ari batatu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Kinazi, naho umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Kinazi gukorerwa isuzuma.”
Yakomeje kwibutsa abakomeje kwijandika mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo n’ubujura bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage kubicikaho, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse ko uzajya abifatirwamo wese amategeko azajya abimuhanira, anongeraho ko nta muturage ukwiye kwihanira, ahubwo usagariwe wese aba akwiye gutabaza inzego z’ubuyobozi zikamufasha.