Rulindo: Abaturage bahize abandi mu isuku bahembwe

igire

Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo yatanze ibihembo ku baturage ndetse n’abayobozi bahize abandi mu kurandura ibibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Umurenge wa Tumba ni wo wegukanye igikombe cy’Amarushanwa y’isuku n’isukura yateguwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo, Cyumweru cy’umujyanama, cyatangijwe tariki 16 Mata 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Serivisi inoze muri Rulindo ikeye’.

Ni ibihembo byatanzwe n’abayobozi barangajwe imbere na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, washimye abajyanama bateguye aya marushanwa, abasaba kugeza ukuboko kwabo no mu bindi bitarakemuka.

Inama njyanama y’Akarere ka Rulindo yari imaze iminsi ifatanya n’abaturage mu  bikorwa byo kwimakaza isuku  kugeza ubwo ishyizeho n’amarushanwa y’ayo

Muri aya marushanwa y’isuku, Inama Njyanama yahembye Abaturage 17 bahize abandi mu karere kose buri wese ahabwa matelas,imidugudu 2 na yo uwa Busizi wo mu murenge wa Ngoma n’uwa Ndorandi wo muri Kinihira ihabwa buri umwe telefone igezweho n’icyemezo cy’uko yahize abandi.

Share This Article