Tariki ya 02/08/2023, Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye bwa Gicumbi bwakiriye dosiye iregwamo umusore w’imyaka 24 y’amavuko, ukurikiranyweho kwica abantu babiri , umugabo n’umugore we batuye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Masoro , akagari ka Kigarama, Umudugudu wa Gikurazo, abategeye mu nzira.
Icyaha yagikoze tariki ya 26/07/2023, ubwo yamenyaga ko umugore n’umugabo bari ahantu mu kabari akajya kubategera aho banyura batashye, akabakubita ubuhiri n’icyuma bamara gupfa agafata umuhoro akabacocagura umubiri wose, biturutse ku makimbirane yari afitanye n’umugabo ngo kuko bari barigeze kurwana mu mukino wa Karate akamutsinda kuva ubwo akamurwara inzika..
Uyu musore yemera icyaha akavuga ko yabitewe n’umujinya yari amaranye igihe kirekire, ariko usanga nta kuri kurimo kuko yabicanye ubugome bukomeye cyane kugeza ubwo anatemagura imirambo bamaze gupfa .
Icyaha nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, hashingiwe ku ngingo ya 107 y’itegeko no Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange .