Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Rulindo: Umuryango uratabaza ku bwo kuba wugarijwe n’amavunja
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

Rulindo: Umuryango uratabaza ku bwo kuba wugarijwe n’amavunja

igire
igire Yanditswe March 17, 2023
Share
SHARE

Umuryango utishoboye w’abantu batatu batuye mu mudugudu wa Rusine mu kagari ka Shengampuri mu murenge wa Masoro mu karere ka Rulindo, baratabaza bitewe n’uburwayi bw’amavunja bwatangiye kubibasira bitewe naho baba mu binonko mu nzu yenda kubagwaho, bakaba basaba inkunga kugirango bagire ubuzima bwiza.

Uyu muryango ugizwe na Habiyakare w’imyaka mirongo itanu abanamo n’abana babiri abareye nyirarume, bamubwiye ko bashonje badaheruka kurya, ndetse ko bafite impungenge bitewe n’inzu babamo isaha n’isaha  bikanga ko yabagwa hejuru muri iki gihe cy’imvura, ikindi bakaba babangamiwe n’uburwayi bw’amavunja bavuga ko bamaranye igihe bakaba basaba gutabarwa kuko ntako babayeho.

Habiyakare yagize ati: “tuba muri iyi nzu imeze gutya tukabamo turi babiri, umukecuru wahadusigiye yarapfuye, ubuzima ntabwo.

Turifuza ubufasha bwo kutwubakira tukabona nicyo kurya’’ nonese ko abayobozi ntacyo bakora.’’

Ubuzima bw’ababana babiri, umwe mukuru uri mu kigero cy’imyaka cumi n’ibiri basobanura ko nyina ubabyara yitabye imana bakurira mu buzima bushaririye gutya babana na Habiyakare  ubabereye nyirarume, nabo bakaba barwaye amavunja, barifuza ubufasha na cyane ko bataye n’ishuri kubera ubuzima bubi.

Abaturanyi buyu muryango, bavuga ko ntacyo babafasha ngo kuko nabo ntacyo bifashije mu mikoro, bakaba basaba ubuyobozi kubegera bakumva akababaro kabo.

Uwitwa Uwiringiye Agnes yagize ati: “Icyambere ni ukubanza kubahandura aya mavunja kuko urabona ko bugarijwe nubwo batereranywe n’ubuyobozi muri ibi bibazo.

Murekezi Vincent nawe yagize ati: “sha ntabayobozi njya mbona baza ahangaha kubareba peh!! Ahubwo usanga birirwa babaza ngo ubuzima bwabo bumeze bute”

Ubyobozi bw’akarere ka Rulindo bisa naho ntacyo bwigeze bushaka gutangaza kuri iki kibazo, kuko umuyobozi w’akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith mu butumwa yandikiwe n’umunyamakuru kandi bigaragara ko yabusomye ntacyo yigeze asubiza.

Ibi byatumye umunyamakuru wa IGIRE.RW yiyambaza ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, maze umuyobozi wiyi ntara NYIRARUGERO Dancilla yiyemeza gukurikirana ikibazo cy’uyu muryango.

Yagize ati: “ndagira mbashimire kuba mumpaye amakuru, tumenya ikibazo cyuyu muturage aho aherereye ndagikurikirana kuburyo uyu muturage afashwa turakora ibishoboka byose tumusure.”

Ikibazo cy’ubuzima bubi abaturage babayemo muri uyu murenge wa Masoro gisa naho kitihariwe nuyu muryango wonyine, kuko abaturage batuye muri uyu murenge mu kagari ka shengampuri basaba ko abayobozi babegera bakabagezaho ibibazo byabo by’imibereho bakabafasha.

Ibi biraba mugihe umukuru w’igihugu asaba abayobozi binzego z’ibanze kwegera abaturage bakamenya ibibazo byabo, harimo ko ntamuturage wagakwiye kurwara amavunja bareba nkuko yigeze kubigarukaho.

Yanditswe na IGIRE.RW

 

You Might Also Like

Rusizi: 92.1% by’abana bari munsi y’imyaka 5 barererwa muri ECDs

MUSANZE: Imirenge 4 yo muri Musanze na Gakenke yibasiwe na Malariya

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

igire March 17, 2023 March 17, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Играть в клубе онлайн на настоящие средства
blog

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?