Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko gahunda y’Ingo Mbonezamikurire y’Abanana bato (ECDs) abenshi bita amarerero, ikomeje kwitabirwa ku rwego rushinishije aho igira uruhare mu kurwanya igwingira n’izindi ndwara zituruka ku mirire mibi.
Bamwe mu babyeyi bafite abana mu marerero yo mu ngo mu Midugudu y’Akarere ka Rusizi, bashima iyi gahunda ya Leta yatumye abana babo bajijuka bakanava mu igwingira n’imirire mibi byari byarabokamye.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya ubwo amarerero 20 yo mu Mirenge ya Muganza, Gitambi na Nyakabuye yahabwaga ibikoresho byo kwifashisha bifite agaciro ka miliyoni enye n’igice, bamwe mu babyeyi bagaragaje uburyo yabafashije.
Nyiramahirwe Florentine ufite abana babiri muri ECD yo mu Mudugudu wa Ramiro, avuga ko uw’imyaka ibiri n’amezi atanu yamujyanyemo ku myaka ibiri apima ibilo bitandatu gusa.
Ati: “Nabajyanyemo bombi, umuto afite imyaka ibiri yaragwingiye bigaragara kubera kubura icyo mbaha, afite ibilo bitandatu gusa, ubu amazemo amezi atanu. Kubera uburyo yitabwaho bakamuha amafunguro yuzuye ubu afite ibilo 10. Byatumye na mukuru we ajyayo bakabitaho bombi, na we ameze neza kandi yarerekezaga mu igwingira.”
Kanakuze Claudine ufite umwana muri ECD yo mu Mudugudu wa Kamabuye, mu Murenge wa Muganza, na we ati: “Mfite abana batanu ntafitiye ubushobozi bwo kurera, byatumye ngira uw’imyaka 3 wari ufite ibilo bitandatu gusa. Amaze amezi atatu mu irerero, kubera uburyo yitaweho n’indyo yuzuye ahabwa ubu ku myaka 3 n’amezi 9 afite ibilo 12.
Yankurije Costasie, Umujyanama w’Ubuzima akanagira irerero ry’abana 40 iwe mu Mudugudu wa Nyamaronko, mu Murenge wa Nyakabuye, avuga ko mu bana bakira hazamo abafite ibibazo bisaba kwitaho byihariye.
Ati: “Hari abo ubona rwose ko ababyeyi babo nta cyo babaha, umwana akazanwa cyane cyane n’icyo gikoma cy’amata aba ari buhabwe mugitondo kandi biga buri munsi kugeza ku wa 5.
Uko akibonye kimwe n’ibindi dushobora kubona tukabaha, mu gihe gito ukabona ameze neza, bigaragaza akamaro k’aya marerero mu gukura abana bato mu igwingira.
Umukozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe guteza imbere ubuzima no gukumira indwara Habarugira Wenceslas, avuga ko ingo mbonezamikurire y’abana bat mu ngo yagiriye cyane akamaro abana bato n’ababyeyi babo, cyane cyane ku mutekano w’abana baburaga aho birirwa ababyeyi bagiye gushakisha ibibatunga,ariko cyane ku bari baragwingiye.
Ati: “Ubushakashatsi ku buzima bwo muri 2019-2020 ku igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka 5, Akarere ka Rusizi kari kari kuri 30,7%. Bukorwa nyuma y’imyaka 5 ubu hagiye gusohoka ubundi. Ariko mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana cyabaye muri Mutarama uyu mwaka, imibare yakusanyijwe n’Abajyanama b’Ubuzima yerekanye ko ku rwego rw’Akarere igwingira ku bana bari munsi y’imyaka 2 riri kuri 18,5%, intego y’Igihugu ari nibura kugera kuri 19%.”
Ashimangira uruhare rukomeye rw’amarerero mu kugabanya iyi mibare, akavuga ko bitanga icyizere cy’imibereho izira igwingira y’abana bato.
Ati: “Amarerero yabigizemo uruhare rukomeye cyane kuko 92,1% by’abana bose bagombye kuba mu marerero y’Umudugudu bayarimo, 7,9% basigaye kikaba ari ikibazo cy’imyumvire y’ababyeyi tukirwana na yo ngo na bo bumve akamaro kabyo.”
Mu bikoresho byahawe amarerero 20 muri iki cyumweru, buri rerero ryahawe amasafuriya abiri, imwe ya litiro 25 n’indi ya litiro 15, yifashishwa mu guteka igikoma n’indyo yuzuye.
Buri rugo mbonezamikurire kandi rwahawe ikigega cy’amazi cya litiro 200, Kandagirukarabe mu rwego rwo kwigisha abana isuku n’ibindi.



