Mukarere ka Rusizi Abanyeshuri bari gukorera ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa gatandatu wa mashuri yisumbuye mu murenge wa Nkungu mu kigo cya TVT Matare birukanwe mu kigo mw’irijoro ryo kuwa 25/7/2023 rishyira 26/07/2023 bazira ko batishyuye amafaranga yo kurya.
Bakaba bahangayikishijwe nuko babuze aho barambika umusaya byibura ngo irijoro bagize bati “ ubu turimo kwibaza aho turyama byibura irijoro rimwe”
Aba banyeshuri bavugako birukanywe n’umuyobozi nshingwa bikorwa w’umurenge wa Nkungu ari nawo icyo kigo gihereremo kubera ko batishyuye amafaranga yo kurya ngo bityo bakaba batemerewe kurara muri icyo kigo .
Umwe murababanyeshuri birukanwe avugana na IGIRE yavuganye agahinda nakababaro kenshi bivanzemo n’amarira avugako abona bishobora kuzabaviramo gutsindwa ibindi bizami bikurikira kuberako bari kubuzwa gusubiramo amasomo kugirango ngo bitegure ibizami bindi bikurikira.
Twabajije umuyobozi nshingwa bikorwa w’umurenge wa Nkungu Habimana Emmanuel ari nawo icyo kigo gihereremo atubwirako icyo kibazo akizi kandi ariwe wavuzengo birukanywe yagize ati”Nibyo abana bigize intakoreka basoza igihembwe cya kabiri babahaye babyeyi yibyo bazasambwa mugihe cy’ibizami abo bana ntibishyuye niyo mpamvu twabirukanye ariko nuburyo bwo kubakanga kugirango bishyure ayo mafaranga ibihumbi cumi na bitanu bari basambwe kugira babashe gukora ikizami baba muri icyo kigo “
Ubwo aba banyeshyuri basohorwaga mu kigo bakwiragiye mu giturage gushaka aho barara ngo ariko bamwe mu baturage bakabima amacumbi kuberako babonaga bwije kandi baziko ari abenyeshuri ,
Gusa nyuma police nizindi nzego zishinzwe umutekano muri uyu murenge wa Nkungu basambwe ko abanyeshuri bose bashakishwa kugirango bagarugwe mu kigo .
Ariko kuko bwari bwije bose siko baruwe mu kigo .
Isaie Nshimiyimana IGIRE. Rw