Uruganda rutunganya inyama rwa sosiyete ya KIME Ltd rugiye kuzura mu Karere ka Rusizi rufite ubushobozi bwo kubaga matungo 700 ku munsi rwitezweho kuzatuma abaturage barya inyama zujuje ubuziranenge.
Urwo ruganda rwitezweho kujya rutunganya inyama z’ingurube 200, inka 200, intama n’ihene 300 bivuze ko hazajya habagwa amatungo 700 ku munsi.
Ni uruganda rwatewe inkunga n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe iterambere (Enabel) mu mishinga ifatanya n’inzego za Leta gushyira mu bikorwa no gukurikirana imishinga iterwa inkunga n’igihugu cy’u Bubiligi, mu rwego rw’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Urwo ruganda rwafashijwe n’Ikigo cy’iterambere cy’u Bubiligi Enabel mu kubaka igice kizabagirwamo ingurube cyuzuye gitwaye arenga miliyari 1,8 z’amafaranga y’u Rwanda, muri yo gitangamo arenga miliyoni 345 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda Bert Versmessen wasuye urwo ruganda yagaragaje ko ari umushinga mwiza kuko uzatanga akazi ku bantu benshi ndetse unateze imbere gahunda yo kongerera agaciro ibikomoka ku matungo.
Yagize ati: “Ni umushinga twateye inkunga muri gahunda yo gufasha ba rwiyemezamirimo mu bworozi bw’inkoko n’ingurube n’abakora ibikomoka mu Rwanda (Made in Rwanda) kuzamura ubwiza bw’ibyo bakora.”
Mugambira Jean Baptiste Umuyobozi Mukuru wa KIME Ltd, yavuze ko inkunga yahawe irimo kumufasha kwagura uruganda kandi ko ruzatangira ku mugaragaro mu mezi abiri ari imbere.
Asaba inzego z’ibanze mu Karere ka Rusizi gushishikariza abaturage korora amatungo magufi n’amaremare kugira ngo uruganda ruzakore birushijeho, kuko nirwuzura hakaboneka n’amatungo ahagije ruzaha akazi abakozi barenga 250.
Kuva mu mwaka wa 2008, u Bubiligi bwagiye butera u Rwanda inkunga mu mishinga itandukanye harimo n’iy’ubuzima.