Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Rusizi: Hari abarokotse Jenoside batishoboye bageze mu zabukuru basaba guhabwa inkunga y’ingoboka
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Mu Rwanda

Rusizi: Hari abarokotse Jenoside batishoboye bageze mu zabukuru basaba guhabwa inkunga y’ingoboka

igire
igire Yanditswe October 11, 2023
Share
SHARE

Hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye mu Karere ka Rusizi bageze mu zabukuru, basaba guhabwa inkunga y’ingoboka ikabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi kuko ngo nta mbaraga zo gukora bagifite.

Nyiraribakare Verena w’imyaka 72 y’amavuko, yahabwaga inkunga y’ingoboka iza guhagarara ubu imyaka itatu irashize.

Liberatha Nyirandibwami w’imyaka 88 y’amavuko we ntarayihabwa na rimwe, bombi batuye mu Murenge wa Rwimbogo barashaje nta n’imbaraga bagifite zo kugira icyo bakora.

Mu mibereho yabo hari ibyo bakenera ntibabibone, iyi nkunga bayihawe ngo yabafasha muri byinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie avuga ko MINUBUMWE itarabaha uburenganzira bwo kwemeza abandi bayihabwa kandi umubare w’abageze mu zabukuru bakeneye iyi nkunga ngo umaze kuba munini.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko kuri ubu bafite abarokotse Jenoside bakabakaba 1900 bahabwa inkunga y’ingoboka.

Gusa umubare w’abakeneye iyi nkunga ntuzwi kuko ngo batarabarurwa.

You Might Also Like

Виртуальный портал 1win зеркало online: наполненный каталог тайтлов с бонусными спинами

Rutsiro: Kutagira umuriro bituma abatuye Sure batiteza imbere uko bikwiye

Online Casino games

1Вин зеркало на данный момент диалоговый

Melbet: Бонусы, промокоды а еще действия абсолютно все, чего бог велел большой свет!

igire October 11, 2023 October 11, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?