Abaturage b’Umurenge wa Nyakarenzo n’ab’indi Mirenge y’Akarere ka Rusizi barema isoko mpuzamahanga rya Bambiro riri mu kagari ka Kabagina, bifuza kubakirwa isoko rijyanye n’igihe.
Iri soko abakuze bavuga ko rimaze imyaka hafi 50 ririho, ngo ntiryigeze rihinduka kandi ni isoko riremwa nabaturuka mu ri Rusizi, Nyamasheke No muri Repubulika iharanira Demokartasi ya Congo.
Iririkumutima Solange uricururizamo ibirimo amashuka, yagize ati: “Abenshi barambika ibicuruzwa hasi, mu mvura bigahinduka icyondo gisa,mu zuba bikuzura ivumbi,ku buryo usanga hafi y’ibyo bacuruza byose biba byuzuye umwanda,mu mvura no mu zuba.
N’ugerageje gushaka uduti agakora agatara n’isakaro agashyiraho agashitingi ngo yugame izuba, asanga ababuze inkwi baraye baducanye, akongera akarambika hasi ibicuruzwa.”
Arakomeza ati’’ Twakanguriwe guca nyakatsi,tugera no ku guca iyo ku buriri ariko dusigaje iyo mu isoko kandi ari mpuzamahanga, bigatuma abanyamahanga barirema baducishamo ijisho bitari ngombwa. Binatuma hari andi mafaranga dutanga yo kubitsa ibicuruzwa byacu mu bafite amaduka cyangwa tukabicyura,guhora tubicyura tubigarura n’amatike ugasanga na byo ntibyatuma dutera imbere kandi dusora.’’
Mbarushimana Emmanuel wo mu Mudugudu wa Kabayego, Akagari ka Karangiro urihahiramo, anarigayira ubuto no kuba ahari hubakiwe gucururizwa imboga haratangiye kwangirika, nta naho kugama hahari.

Ati: “Birababaje cyane kubona isoko rimaze imyaka hafi 50 ririho rimeze kuriya, abantu bacururiza hasi mu cyondo n’ivumbi natwe tugahaha, kuko nk’ifu y’ubugari ntiwavuga ngo wahahaha imeze neza. Byanze bikunze iba yuzuye ivumbi mu zuba.
Isambaza ziba zuzuye isazi ziva mu bwiherero bw’isoko,imboga na zo ziriho umwanda, tugasanga bikwiye guhinduka tugahabwa isoko risukuye.
Basanga babonye isoko rigezweho barushaho gutera imbere kuko abahacururiza bakwiyongera, abacuruza n’abaguzi bagakorera mu mutekano usesuye batikanga imvura n’izuba ryinshi cyangwa abajura babiba bari kwanura,n’izindi nyungu nyinshi ziboneka mu isoko rizima.
Kavuna Jean Paul ati’’ Isoko rigezweho ryanaba ririmo amashanyarazi yatuma rigera mu masaha akuze y’ijoro rigikora, n’amazi bajya bifashisha basukura bimwe mu biribwa bihacururizwa n’abantu ntibatanguranwe na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba barwana no guhaha butarira. Ikindi iminsi ikava kuri 2 gusa mu cyumweru.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco ku kibazo cy’iryo soko yavuze ko hagiye gukorwa ubuvugizi rikubakwa.
Yagize ati’’ Ni ikibazo gikomeye cyane abaturage bagaragaza, tugomba gukorera ubuvugizi kigakemuka byihutirwa. Turakomeza kukigaragariza izindi nzego cyane cyane Minisiteri y’ubucuruzi, idufashe haboneke isoko ryiza rya kijyambere, ari abacuruzi, ari abahaha babone aho bahahira heza.”

