Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Rutsiro: Babatwaye amazi y’isoko ntibabasigira ayo kuvoma bayoboka ibirohwa
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Rutsiro: Babatwaye amazi y’isoko ntibabasigira ayo kuvoma bayoboka ibirohwa

igire
igire Yanditswe November 25, 2024
Share
SHARE

Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Gihango barasaba ko bahabwa amazi nyuma y’aho aho bavomaga bayatwaye yose bakaba bavoma ibirohwa.

Ni isoko iherereye mu Mudugudu wa Mukebera, Akagari ka Congo Nil, Umurenge wa Gihango aho abaturage bayegereye bajyaga bayivomaho ariko ngo amazi akaza gutwarwa bakabaha make ariko nayo bakayavoma igihe gito ubundi amazi yose bagahita bayajyana bo bagasigarira aho.

Utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Baraje bafatira amazi hano, bashyiramo ibitembo ntibasigaza na dukeya abaturage twajya tuvoma. Turasaba ko amazi yari hano agarurwa natwe tukajya tuvoma kuko ntitwumva ukuntu baza bagatwara amazi yose twe tukavoma ibizenga.”

Ntakirutimana Francois, utuye mu Mudugudu wa Mukebera, Umurenge wa Gihango asanga bikwiriye ko basubizwa amazi yabo, bagakomeza kuvoma nk’uko byahoze kuko ubu bagorwa no kubona amazi meza, bikanatuma barwara indwara zituruka ku mwanda.

Ati: “Twabonye amazi yadushimishije kuko twayakoreshaga ariko ubu hashize amezi agera kuri 6 amasoko bayatwaye n’amavomo bahasize nta mazi abamo. Imbogamizi dufite ni uko tutabona amazi yo gukoresha, bikaba ngombwa ko twirwanaho tukavoma ibizi bibi byaduteye inzoka, n’abana bakahazaharira.”

Yakomeje agira ati: “Turasaba ko badusubirizaho ivomo tukavoma, tukajya tubona n’amazi yo gukoresha kuko twibaza impamvu batwima amazi kandi yari ahari ahubwo akajyanwa kugemurirwa ahantu h’amasaha nk’abiri.”

Umuturage witwa Ndagijimana Edwards yagize ati: “Ikibazo dufite ni uko hano hari hari isoko y’amazi meza twavomagaho, bakaza bakayifata yose yose bakayitwara ntihagire nayo badusigira yo kuvomaho. Biduteza ingorane z’umwanda, abana bagasiba ishuri kubera kubura amazi n’ibindi.”

Mukabazigamwabo Miriam avuga ko bakeneye amazi kuko basigaye bavoma ibizenga.

Abo baturage bagaragaza ko icyo bashoboraga kwari ukurinda ibikorwa remezo bari bahawe  gusa ngo kubera igihe gishize amazi yarakuwe mu matiyo, hari ababaca mu rihumye bakaba bakwangiza ibyo bikorwa remezo, bakabona amazi asubijwemo n’umutekano wabyo wakoroha.

Mudacumura Emmanuel, Umukozi wa WASAC mu Karere ka Rutsiro yabwiye Imvaho Nshya ko iyo bafatiye ku isoko, aho ahantu bahasiga ayo abaturage bazajya bavoma, agaragaza ko iki kibazo cy’aba baturage bo muri Congo Nil  bagiye kugikurikirana bakabafasha.

Yagize ati: “Ubundi aho dufatiye amazi ku masoko tuhasiga ivomo, ubwo tuzahasura, turebe uko bimeze, turebe ikibazo cyavutse niba ari isoko yayobye cyangwa niba ari ikibazo kindi, tubafashe.”

Umukozi mu Karere ka Rutsiro Ushinzwe Amazi Isuku n’Isukura Mfukamiyimana Jean de Dieu, yatangarije Imvaho Nshya ko icyo kibazo cy’uko abaturage babatwaye amazi yose ntacyo bari bazi, icyakora ahamya ko bagiye kugikurikirana bakagishakira igisubizo.

Yagize ati: “Turashaka amakuru neza kuko icyo kibazo ntabwo twari tuzi ko gihari, ubwo turamenya uko bimeze.”

Iki kibazo cyo kutagira amazi bari basanzwe bavomaho gifitwe by’umwihariko n’abaturage bo mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Congo Nil, Umudugudu wa Mukebera.

You Might Also Like

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

Abadepite basabiye urubyiruko rw’amikoro make n’abarengeje imyaka 65 guhabwa inguzanyo ya VUP

igire December 1, 2024 November 25, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?