Abaturage batuye ku muhanda wa Rubavu- Karongi ahitwa Rushikiri mu Murenge wa Mushubati Akagari ka Mageragere, bavuga ko baheze mu kizima kubera kutagira ubushobozi bwo kugura ipoto y’amashanyarazi kubera imiterere y’aho batuye.
Ibi ngo bituma abo baturage bahera mu mwijima, bagasigara inyuma mu iterambere n’abana babo ntibabone uko biga cyangwa ngo basubiremo amasomo bageze mu rugo.
Mukamana Marie yagize ati: “Ubu turara mu mwijima mfite abana biga ariko ntabwo babasha gusubiramo amasomo ya nijoro, turasaba ko badufasha bakaduha umuriro w’amashanyarazi kuko ubuzima bwo kuba mu kizima abandi bacanye buratugoye.”
Undi yagize ati: “Turasabwa ipoto ndende kubera ko dutuye munsi y’umuhanda kugira ngo imodoka zitazajya zikurura insinga kandi batubwiye ko tutagomba gukoresha ayo asanzwe y’ibiti. Twatanze ibyangombwa byacu by’ubutaka nk’abashaka umuriro ariko nta gisubizo tubona.”
Bagaragaza ko bahawe ubufasha bwo kubona ipoto ndende, na bo bahita babona umuriro ndetse bakavuga ko ari ahakenewe ubwitange bwabo nabwo babushyiraho ariko bagacanirwa.
Ati: “Biramutse bidusaba iki giti gisanzwe n’ubu tuba twarabikoze, ariko batubwiye ko ipoto ikenewe ari imwe ndende itangwa na REG kandi twe ntabwo twabona amafaranga yo kuyigura pe.”
Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa REG mu Karere ka Rutsiro Rugaba Maurice, yasabye abo baturage kwegera REG, bakagaragaza ikibazo bafite mu nyandiko hanyuma nayo ikabasabira ubufasha. Uyu muyobozi yavuze ko icyakora babasura bakareba niba baba babahaye umuriro mu buryo bw’agateganyo mu gihe batarahabwa ipoto ikenewe.
Ati: “Turasaba aba baturage kutwegera bakaduha urwandiko rugaragaza ko bakeneye ipoto ndende, natwe tukabakorera ubuvugizi mu gihe ibikoresho byatugeraho, na bo tukabagira nyambere tugahita tubafasha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwizeyimana Emmanuel yabwiye ko ari inshingano z’Ubuyobozi kwegereza umuturage umuriro bityo bakaba bakorana na REG kugira ngo abo baturage bahabwe ipoto babashe gucana.
Ati: “Umuturage tumufasha kumwegereza umuriro we icyo akora ni ukuwukurura awugeza mu rugo. Kuba rero hakenewe ipoto ingana gutyo, ni igikorwa ubuyobozi bw’Akarere twakorana na REG hanyuma hakarebwa niba koko iyo poto ari yo ikewe bagafashwa”.
Kugeza ubu mu Karere ka Rutsiro bari ku kigero cya 50% ku muriro w’amashanyarazi ariko uyu muyobozi yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma yo guha ingo 11 000 umuriro batekereza ko bazagera ku kigero cya 70%.

