Umugabo witwa Gacinya Emmanuel w’imyaka 67 arashakishwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro n’inzego z’umutekano,nyuma yo gutoroka akekwaho gusambanyiriza umwuzukuru we w’imyaka 10mu Kagali ka Remera,Umurenge wa Boneza.
Amakuru agera mu itangazamakuru avuga ko uwo mwanawiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza abyarwa n’umukobwa w’umugore washakanye n’uyu musaza ariko yaramubyaranye n’undi mugabo gusa akaza kuhamutahana ubwo bari bamaze gushyingiranywa gusa iryo hohoterwa uyu mwuzukuru bikaba bikekwa ko yaba yararikorewe ubwo yari yaje gusura nyirakuru.
Umuturanyi w’uyu muryango yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru Ati: “Uyu musaza abana n’umukecuru we. Uyu mwuzukuru wabo yaje kubasura nk’uko yari asanzwe. Umusaza ahengereye umugore we adahari aba afashe uyu mwuzukuru we aramusambanya.
Umwana yabanje kwihagararaho, ntawamenya icyo sekuru yamukubise mu ivi kuko twamubonye ryabyimbye, anamubwira ko natera amahane cyangwa akabivuga amwica, umwana abura uko agira harimo no kumutinya, aremera.’’
Avuga ko umwana yahise ataha yangiritse ivi no ku gitsina, abibwira nyina, aho kujyanwa kwa muganga ngo anatange amakuru, ngo babigize ibanga mu muryango, barabiceceka n’umwana baramucecekesha ariko akomeza kuremba.
Akomeza avuga ko umwana yakomeje kuvuga ko akomeza kumererwa nabi mu gitsina, n’ivi rikomeza kubyimba, bamubwira gukomeza kwihangana bamuha ibyatsi ngo baramuvura.
Umwana ageze aho ababwira ko byanze bamujyana kwa muganga, ku kigo nderabuzima cya Kinunu.
Ati: “Umwana ahageze abanza kuvuga ko ababara cyane mu ivi ibyo mu gitsina abanza kubihisha. Muganga amwitegereje abona atari ikibazo cy’ivi afite gusa, amubaza neza icyamuteye iryo vi, ni bwo yavugaga byose uko byagenze, ko ari sekuru wamugize atyo arimo amusambanya, ariko bari bamubujije kubivuga.’’
Muri icyo gihe nyina w’umwana wari wanamuherekeje, yarabajijwe yemera ko yabimenye, yakumva byakozwe na sekuru w’umwana agatinya ko ayo mahano yashyirwa hanze, ko yazasenya umuryango wose igihe sekuru azaba afashwe agafungwa.
Yakomeje avuga ko uwo yari yabyongoreye amaze kumubwira ko nafungwa azakatirwa burundu kandi azagwa mu igororero kuko akuze cyane, bigakurura umwuka mubi mu muryango, bavuga ko ari we umwicishije.
Uwo mubyeyi ngo yahisemo kubiceceka, babyungira mu muryango bibwira ko birangiye.
Ariko kuko umwana yakomezaga kubabara no gutaka cyane babura uko babigenza ibindi byose bagerageje byananiranye, bamuzana kwa muganga.
Amakuru yahise atangwa byihuse, ubuyobozi bw’Umurenge wa Boneza burabimenya, bugiye gufata uwo musaza busanga na we amakuru yayamenye yatorotse n’ubu akaba agishakishwa nkuko BTN yabigarutseho mu nkuru yayo yanditse.
Umwe mu bo mu muryango w’uyu musaza, yabwiye Imvaho Nshya ko aya ari amahano abaye ubwa mbere mu muryango wabo.
Ati: “Kugeza ubu umusaza ntituzi iyo ari yahise atoroka. Ibyo avugwaho niba koko yarabikoze ni amahano arenze kamere atarigeze avugwa mu muryango wacu. Natwe turamushakisha. Tumubonye ntitwamuhishira nk’uko bari babanje kumuhishira natwe bakabiduhisha. Twamushyikiriza ubutabera tukumva uko yiregura kuko birababaje cyane.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Munyamahoro Muhizi Patrick, avuga ko iryo hohoterwa rikimara kumenyekana ku kigo Nderabuzima cya Kinunu, umwana bamwihutanye mu bitaro bya Murunda, ibyakurikiyeho biri mu bitaro no mu bugenzacyaha kuko umubyeyi yagiriwe inama yo kujya gutanga ikirego.
Yavuze ko ukekwaho icyaha agishakishwa.
Ati’’ Turacyamushakisha naboneka azashyikirizwa ubugenzacyaha abiryozwe.’’
Yibukije abaturage ko icyaha cyo gusambanya abana kidasaza, igihe cyose azabonekera azagikurikiranwaho.
Yibukije imiryango ko igomba kumenya ko hari ibitungirwamo, birimo icyaha cyo gusambanya abana. Aho kigaragaraye,ukigaragaweho wese amakuru agatangwa byihuse, agafatwa ataracika ubutabera.’’
Ingingo ya 14 y’itegeko No 059/2023 ryo ku wa 4 Ukuboza 2023, rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kamena 2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.
