Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Rutsiro:Barasaba ingurane y’ubutaka bwabo bwagizwe ubuhumekero bwa Pariki
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Rutsiro:Barasaba ingurane y’ubutaka bwabo bwagizwe ubuhumekero bwa Pariki

igire
igire Yanditswe July 1, 2023
Share
SHARE

 

Abari bafite ubutaka mu Karere ka Rutsiro nyuma bugashyirwa mu buhumekero bwa Pariki ya Gishwati-Mukura, barasaba kubusubizwa, abandi bakaba bavuga ko bitabaye ibyo bahabwa ingurane kuko ibyo bijejwe birimo Inka binyuze mu mushinga Lafrec, icyizere cyaraje amasinde.

Mu mwaka wa 2017 nibwo abaturage barenga 1600, ubutaka bwabo bwo mu nkengero ya Pariki Gishwati-Mukura mu Mirenge itandatu y’Akarere ka Rutsiro, basabwe ko bugirwa ubuhumekero bwa pariki, ibikorwa by’ubuhinzi bahakoreraga bigahagarara.

Iki gihe nta ngurane bahawe, ba nyiri ubutaka barimo n’abo mu Murenge wa Ruhango bavuga ko bizejwe guhabwa Inka zo kubateza imbere bakazororera muri ubwo butaka bwabo buri mu buhumekero bwa pariki, ariko izi nka barazitegereje baraheba.

Abaturage bashinja umushinga Lafrec kubariganya.

Ntabwo ari Inka bijejwe gusa, muri koperative bari basabwe kwibumbiramo, bari babwiwe ko buri tsinda rizabona miliyoni 25.

Izi miliyoni nazo zaraheze, abaturage bavuga ko bari bazijejwe nk’izizabafasha mu bindi bikorwa by’iterambere, bagaca ukubiri no guhinga ubuhumekero bwa pariki.

Abafite ubutaka bwagizwe ubuhumekero bwa pariki, bashinja ubuyobozi bw’Akarere bwariho muri icyo gihe kugira uruhare mucyo bita akarengane bagiriwe.

Nubwo banze kugira icyo batangariza itangazamakuru, abari abayobozi bavugwa muri iki kibazo, ni uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, ndetse n’uwari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungo, Gakuru Munyakazi Innocent.

Raporo Akarere koherereje Intara y’Uburengerazuba isobanura amakosa yakozwe mu micungire y’imushinga Lafrec, itunga urutoki kandi uwitwa Hitimana Emmanuel wari ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, hamwe na rwiyemezamirimo wirengagije ibyari mu masezerano, aho guha abaturage amatungo, yabahaye amafaranga.

Raporo ica umurongo kandi ku ikosa ryakozwe n’Akarere ryo kwigira nti bindeba.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko mu mwaka 2021 abanyamabanga nshingwabikorwa b’iyo mirenge na bamwe mu bakozi b’Akarere bagejejwe imbere y’ubutabera bagirwa abere, ariko ubuyobozi ntibwarekeye aho, bufatanije n’ubushinjacyaha haracyacukumburwa harebwa niba haboneka ibimenyetso bishya byashingirwaho ariko abakoze amakosa bakayaryozwa.

Iki kibazo kivugwamo kandi umushinga LAFREC, gusa ntibyadukundiye kubona abo tubaza iki kibazo kuko umushinga warangiye.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije REMA cyakabaye gisobanura byinshi kuri iki kibazo kuko aricyo cyarebereraga umushinga LAFREC, ubuyobozi bwa REMA bwanze kugira icyo butangaza.

Abaturage bafite ubutaka bwashyizwe mu buhumekero bwa pariki Gishwati-Mukura, bavuga ko kugeza magingo aya bamaze kwandikira inzego zitandukanye zirimo Akarere, Intara,  Minisiteri zitandukanye zirebwa n’ikibazo, kugeza naho ubu bandikiye ibiro bya Minisitiri w’Intebe basaba kurenganurwa.

 

 

 

You Might Also Like

MINUBUMWE yasabye abagororwa b’abagore bagiye kurangiza ibihano ku byaha bya Jenoside kurangwa n’ubumwe

Perezida Kagame yerekanye inkingi 3 Afurika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye/AMAFOTO

Gushyira mu ikoranabuhanga inyandiko z’Inkiko Gacaca bizarangira mu 2026

RGB yahagaritse by’agateganyo amasengesho abera ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

360 Mubari barafashwe bugwate na FDLR batangiye gutaha

igire July 1, 2023 July 1, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda
Mu Rwanda

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?