Abafite ubumuga batuye mu karere ka Rwamagana barashimira ubuyobozi bw’Akarere ko butajya bubatererana mu mibereho yabo nabo bahabwa amahirwe nk’aya bandi.
Kuri icyi cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023 umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga, mu karere ka Rwamagana wizihirijwe mu murenge wa Nyakariro, Abafite ubumuga bavuga ko ubuyobozi bubakurikirana kugira ngo bumenye imibereho yabo ibyo bigatuma bashimira ubuyobozi ndetse ko bubaha amahirwe angana nay’abandi.
Nsabimana Saidi umwe mu bantu bafite ubumuga utuye mu murenge Nyakariro, avuga ko nubwo afite ubumuga bitamubuza kugira inshingano mu rugo rwe ndetse no kwiteza imbere, avuga ko amahirwe bahabwa bagomba kuyabyaza umusaruro Atari ukwicara ngo utege amaboko.
Yagize ati” Kuba mfite ubumuga ntibivuze ko nakwicara ngo ntegereje ubufasha, ahubwo ngomba gukora mu mbaraga zange nkateza umuryango wange imbere, abafite ubumuga natwe hari ibyo dushoboye gukora tubifashijwemo n’ubuyobozi kuko nubundi budahwema kudukurikirana ibyo nabyo biradushimisha.”
Uwanyirigira Devothe utuye mu murenge wa Nyakariro afite umubyeyi ufite ubumuga avuga ko n’abafite ubumuga hari ibyo bashoboye mu mirango yabo, cyane ko ubuyobozi bubafasha mu kwibumbira mu makoperative bakiteza imbere bakomeza bungurana n’ibitekerezo byabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ati” Mfite umubyeyi ufite ubumuga ariko ntibimubuza kugira icyo adufasha kuko aduha n’ibitekerezo kubyo twakora, binyuze mu makoperative nawe yabashije kwiteza imbere kandi natwe umuryango we bidufitiye akamaro.”
Nkikabahizi Ndanguza Jean Bosco umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Rwamagana avuga ko ashima intambwe imaze guterwa mu guteza imbere imibereho y’abantu bafite ubumuga ndetse n’uburyo bitaweho kandi ko babikesha ubuyobozi bwiza bwa Leta y’ubumwe.
Yagize ati” Turashima Leta yacu idahwema guteza imbere imibereho y’abantu bafite ubumuga cyane ko bituma bakomeza kugira ikizere kirambye, kugeza ubu imibereho myiza y’abafite ubumuga tuyikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.”
Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi wa karere ka Rwamagana, avuga ko abafite ubumuga bafite byinshi ubuyobozi burimo bubateganyiriza bityo rero akaba abasaba ko bazajya babagezaho ibibazo bafite bigakemurwa ndetse n’ibyifuzo byabo kugira ngo bibonerwe ibisubizo.
Ubu akarere ka Rwamagana gafite amatsinda y’abantu bafite ubumuga agera kuri 72 amaze guterwa inkunga kandi afatika, abana bafite ubumuga bari mu mashuri atanga uburezi budaheza.
Umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga insanganamatsiko yagiraga iti”Dufatanye n’abantu bafite ubumuga, Tugere ku ntego z’iterambere rirambye.”