Yanditswe na: Arsene MBANGUKIRA Hirwa
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Bwana MBONYUMUVUNYI Radjab yifatanyije n’Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’ u Rwanda aribo Hon MUKANDERA Ephigenie na Hon KAREMERA Francis bo muri Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda,uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside aho basuye Ishuri rya GS St Aloys
Ni urugendo bamazemo iminsi 2 mu Karere rukaba rwari rugamije gukurikirana imibereho y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye,Servise bagenerwa,uko ibimenyetso n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside bibungabunzwe n’aho amateka ya Jenoside ageze yandikwa,urugendo barusoje kuwa 14/Ukwakira/2023 bakaba barusoreje mu ishuri rya Groupe Scolaire St Aloys ya Rwamagana aho basuye ishuri baganira n’Abanyeshuli aho basuye Club Patriotisme y’ubumwe n’ubwiyunge igizwe n’abanyeshuli 491 harimo Abahungu 291 n’abakobwa 200 hagamijwe kureba ko Club z’ubumwe n’ubwiyunge mu rubyiruko ruri mu mashuri yisumbuye zikora n’uko zikurikiranwa aho bagiranye ibiganiro n’abanyeshyuli bose ibyiza bishyigikira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.
Umuyobozi w’Akarere mu gutanga ikaze yashimiye Abadepite kuri gahunda z’ingendo zabo nziza zigamije kwegera abaturage babatega amatwi bumva ibibazo bitandukanye bafite ibikeneye ubuvugizi bugakorwa,agaragariza Abanyeshuri impamvu z’urugendo rw’Abadepite ko ikigamijwe ari ukwimakaza indangagaciro,ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda,kugira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge,no kugira uruhare mu kubaka Igihugu kuko aribo barimo Abayobozi b’ejo hazaza.
Hon KAREMERA Francis yaganirije abanyeshuri,zimwe mu Nshingano z’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’uko batorwa nyuma yo gutorwa bakigabanyamo za Komisiyo n’inshingano za buri Komisiyo ndetse ahanini ababwira ko muri rusange inshingano zabo zirimo kureberera Abanyarwanda no kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Guverinoma aho zitagenda neza bagasaba ibisobanuro umwe mu Bayobozi utabashije gushyira mu bikorwa inshingano yahawe n’Umukuru w’Igihugu.
Hon MUKANDERA Ephigenie yasobanuriye Abanyeshuri muri rusange Ubumwe bw’Abanyarwanda abasaba gukomeza gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda abasaba kurandura Ingengabitekerezo ya Jenoside abasobanurira indagagaciro zigomba kuranga buri wese zirimo gukunda Igihugu cyacu no gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda,kwishakamo ibisubizo,gusenyera umugozi umwe mu kucyubaka abanyeshuri baharanira kujijuka kuko gahunda y’Igihugu yashyizeho uburezi kuri bose kandi budaheza abasaba kujya bageza ubutumwa kuri buri wese bwimakaza ubumwe no gufasha abagizweho Ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi asaba abanyeshuri guha agaciro amasomo biga kuko ari impamba izabageza aheza kuko aribyo byifuzwa kandi ibyabaye bibi bitazongera.
Mu gusoza batanze umwanya wo kwakira ibibazo n’ibyifuzo,ibyabajijwe babiha umurongo.