Abarimu bigisha mu mashuri ya Leta y’bumenyi ngiro, Tekinike n’imyuga barishimira ko mudasobwa bahawe zizabafasha mu myigishirize yabo ndetse bizeye ko zigiye guhindura ireme ry’uburezi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro Rwanda TVET Board cyashyikirije mudasobwa 3000 mu mashuri yose mu gihugu, ni mudasobwa zagenewe abarimu bigisha Tekinike, imyuga n’ubumenyingiro zizabafasha mu myigishirize yabo ya buri munsi, abahawe izi mudasobwa kandi basabwe kuzikoresha neza kandi bagatanga uburezi bufite ireme.
Uwamahoro Shemsi ni Umwarimu wigisha muri Center for Champions iherereye mu karere ka Rwamagana avuga ko kuba bahawe mudasobwa bizabafasha gukora akazi neza kandi bakarushaho kukanoza.
Yagize ati” Turashimira Leta y’u Rwanda ikomeje guteza imbere ubumenyingiro no gukoresha ikoranabuhanga, kuba twahawe mudasobwa zidufasha natwe byadushimishije cyane kandi ni indi ntambwe ikomeye. Izi mudasobwa zizadufasha kwihutisha ikoranabuhanga mu myigishirize yacu kandi zinatworohereze mu kazi kacu tunarusheho kukanoza.”
Umukunzi Paul umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro Rwanda TVET Board, yavuze ko mudasobwa 3000 zahawe abarimu zizabafasha gutanga uburezi bufie ireme.
Yagize ati” Dufite intego ko buri mwarimu wese wigisha ubumenyingiro akoresha mudasobwa mu gihe arimo ategura amasomo no mu gihe yigisha kugira ngo atange uburezi bufite ireme.” Yakomeje avuga ko abarimu bigisha imyuga n’ubumenyingiro batangiye guhabwa amahugurwa ku ikoranabuhanga kugira ngo bazamure ikoranabuhanga mu burezi.
Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’uburezi Rwigamba Bella, avuga ko gufasha abarimu kubona mudasobwa ari intambwe ikomeye mu kuzamura ikoranabuhanga mu burezi kandi ko bizakomeza no mu mashuri yose Atari amashuri yigisha tekinike, imyuga n’ubumenyingiro gusa ahubwo bizakomeza no mushuri yose mu rwego rwo kuzamura ikoranabuhanga no gutanga uburezi bufite ireme.
Yagize ati” Gahunda yo gutanga mudasobwa ku barium bigisha mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro ni intambwe itewe nziza kandi yitezweho guhindura byinshi ku ikoranbuhanga mu burezi kandi iyi gahunda ikomeje no kuba mu mashuri yose mu gihugu.”
Mudasobwa 3000 zatanzwe zaje zisanga izindi 2500 zatanzwe nubundi ku barimu bigisha mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro mu gihugu. Abarimu bahawe mudasobwa basabwe kuzikoresha neza kandi zigatanga umusaruro.
Inkuru ya Samson Kabera B.
AMAFOTO