Abaturage bakorera ibikorwa by’ubuhinzi mu gishanga cya Rugende gitandukanya Rwamagana n’Umujyi wa Kigali, bavuga ko kubera kutagira ubwiherero hafi bituma mu gishanga kubwo kubura uko bagira, bikabanduza indwara zinzoka zo munda bitewe nuko izo nzoka zororokera mu mazi birirwamo kuko aba yanduye cyane banayitumyemo.
Uwamwiza Egidie avuga ko iyi aje kurinda umuceli azana n’abana be bato, kuburyo yaba we n’abana ushatse kwiherera abikorera aho ari kubera kubura ubwiherero hafi.
Yagize ati: kubera kubura uko ngira iyo nshatse kwiherera ndiyeranja hano mba ndi mu gishanga kuko ntabwo najya kure kandi mba nkubwe nawe uri umuntu mukuru urabyumva. Mwadukorera ubuvugizi ahubwo bakubaka ubwiherero hafi yacu aha tuba turi mu gishanga.’’
Mugwiza Etienne asaba ko nkabahinzi bakwiye kubakirwa ubwiherero kuko bidakozwe bazakomeza kwibasirwa n’inzoka zo munda kubera kutagira aho biherera bakiherera mu gishanga kandi birirwa muri ayo mazi.
Yagize ati: birakwiye kubaka ubwiherero hano hafi yacu bwaba ubwa kizungu cyangwa ubucukurwa, kuko usanga tutabeshyanye muri twese ntawakora urugendo ajya kwiherera kure. Ni ukuri rwose twiherera muri iki gishanga kandi inzoka turazirwaye twarashize. ninayo twiyambaza iyo inyota iturembeje kuko ntayadi mahitamo , niyo tunwa pe ’’
Ubuyobozi bw’Ikigo Cy’Igihigu cy’Ubuzima RBC, buvuga ko bugiye gukora ubuvugizi ku kibazo cy’abantu bakora mu bishanga kuko usanga bakunze kwibasirwa n’indwara ya Bilaliziyoze.
NSHIMIYIMANA Ladislas Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwita ku ndwara zititaweho mukigo Cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, ahamya ko bazi neza ko abakora mu bishanga barwara inzoka zo munda kubera umwanda uba uri mu mazi, aho avuga ko inzego zikwiye gukorana mu gushaka umuti wiki kibazo.
Yagize ati: ni ikibazo tuzi kiri mu bishaka bitandukanye, aho mu bishanga byinshi dukunze kuhasanga indwara y’inzoka cyane cyane bilaliziyoze, aho ari indwara yandura bitewe no kuba abantu bakwituma mu gishanga, aho izo nzoka nto zinjira mu ruhu rw’umuntu noneho abantu bakandura.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko bisaba ubufatanye kugirango hubakwe ubwiherero mu bishanga mu kwirinda ko abantu bakomeza kwandura izi nzoka zo munda.
Yagize ati: birasaba ko dukora ubuvugizi dufatanyije n’inzego zitandukanye zirimo n’abanyobozi bamakoperative kuburyo abantu bakorera mu bishanga byaba byiza dufatanyije kugirango turandure iriya ndwara ya bilaliziyoze aho bisaba ko hubakwa ubwiherero aho kugirango abantu bakomeze kwituma ku gasozi. Ubu icyo tugiye kwihutira gukora ni ukubaha ibinini ariko hashakwa igisubizo mu buryo burambye mu gukemura iki kibazo.
Ubuyobozi kwakarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza yabaturage UMUTONI Jeanne avuga ko bagiye gukorana ninzego zubuzima hamwe nizindi nzego kugirango bahuze imbaraga murwego rwogushaka igisubizo .
Anasaba abahinzi ko gukwirakwiza umwanda ataribyiza kuko bagomba kumenyako ubuzima bwabo bagomba kububungabunga.
Ku rwego mpuzamahanga, mu bijyanye n’igenamigambi usanga izi ndwara zitagaragara muri gahunda zitandukanye zo kurwanya indwara muri rusange, ndetse zikanagenerwa ingengo y’imari nke cyane ugereranyije n’izindi ndwara.
U Rwanda rufite intego ko mu mwaka wa 2024, ruzaba rumaze guhashya izi ndwara ku kigero cya 24%. Ushigaje iminsi mike ngurangire.