Umweati: “Tuba mu bigo by’amashuri twigaho, ubwo rero kugira ngo uzasohoke mu kigo ugiye gushaka izo serivisi biragoye, bisaba gutegereza ko tujya mu biruhuko ariko ibyo bituma tutanashishikarira kuzishaka, bazitwegereje ku mashuri twigaho umuntu yajya anipimisha akamenya uko ahagaze, akisiramuza”.
Mugenzi we ati: “ Numva izo serivisi bazitwegereje, tukazibona mu bigo twakwitabira turi benshi kandi n’uwatinyaga kuzisaba yatinyuka”.
Umutoni Jeanne Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko bajyaga basanga abanyeshuri ku mashuri yabo bakabakangurira kwirinda SIDA ariko bategenya no kubegereza serivisi zijyanye no kwirinda mu bigo, zirimo kwisiramuza.
Mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati: “Turateganya kwegera ibigo by’amashuri, mu by’ukuri ntabwo kwicara ngo abantu bagumane ibikoresho ku Kigo Nderabuzima byaba bigezweho, bamaze iminsi babitubwira turumva izo ntambwe tuzazitera tubasange iwabo mu gihe amasomo yagabanutse cyangwa ari mu minsi y’icyiruhuko (week end) tukagenda tukabasiramura. Tumaze iminsi tujya kubigisha kwifata nta bwo byatunanira kubasangayo dufite ibikoresho ngo bisiramuze”.
Yagaragaje ko hari intambwe ikomeye yatewe mu bukangurambaga bwo kwisiramuza kuko hari n’abafatanyabikorwa bagenda batanga iyo serivisi ku buntu mu bigo by’urubyiruko.
Dr Mutuyimana Gilbert umuganga mu Bitaro bya kabiri bya Kaminuza byigisha by’i Rwamagana, ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo harimo na Virusi itera SIDA yavuze ko kwisiramuza bitanga amahirwe yo kutandura virusi itera SIDA ku rugero ruri hejuru(60%) kandi bikaba ari n’isuku.
Yashishikarije abantu kwitabira iyi serivisi kuko ihabwa ibyiciro bitandukanye birimo n’abana b’abahungu bakivuka.
Dr Mutuyimana yabigarutseho mu bukangurambaga bwo kwirinda SIDA bwahurijwemo ibigo by’amashuri binyuranye byo mu Karere ka Rwamagana, bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) n’abafatanyabikorwa.
Yaboneyeho gukangurira urubyiruko kwitabira n’izindi serivisi zo kwirinda kiriya cyorezo kuko byagaragaye ko muri iki cyiciro higanje ubwandu bushya.
Ashingiye ku mibare igaragaza uko ubwandu bwa Virusi itera SIDA buhagaze mu Gihugu, yavuze ko mu rubyiruko abashyashya bagenda bagaragara baranduye bari ku rugero rwa 33%.
Ati: “Urubyiruko, abakiri bato bangana namwe, biragaragara ko ari bo barimo kwandura cyane muri iyi minsi, abo dupima tugasanga baranduye usanga ari rwa rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24. Ikibabaje cyane ni uko abo dupima tugasanga bafite Virusi itera SIDA , abenshi bandura binyuze mu mibonano mpuzabitsina idakingiye”.
Yakomeje avuga ko muri rusange imibare igaragaza ko 95% by’abantu bandura Virusi itera SIDA binyuze mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Urubyiruko rukeneye kwegerwa cyane rukarushaho gukangurirwa ububi bwa SIDA, kuko hari uruyifata nk’indwara isanzwe bitewe n’uko ubu abanduye virusi itera SIDA bafata imiti igabanya ubukana bwayo hakaba hatakigaragara cyane abagaragaza ibimenyetso ngo barware indwara zikomeye nko mu bihe byo hambere. Kudasobanukirwa uburemere bw’iki cyorezo bituma bamwe birara ntibirinde bagakurizamo kwandura.
Imibare y’abanduye SIDA itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko abanduye kuri ubu ari ibihumbi 230 bangana na 3%, abafata imiti igabanya ubukana ni 94%.
Ishami rya Loni ryita ku buzima, OMS ryashyizeho intego y’uko mu 2030 ku Isi hose nta muntu uzaba yicwa na virusi Itera SIDA, binyuze muri gahunda yashyizweho mu 2013 y’uko nibura 90% by’abantu bafite virusi itera SIDA bakwiriye kuba bazi uko bahagaze, 90% bafata imiti, 90% nta bwandu buri mu maraso yabo.
Kugeza ubu ku Isi habarurwa abantu miliyoni 38 bafite virusi itera SIDA, aho mu mwaka wa 2021 handuye abasaga miliyoni 1,5.
Muri abo bose ab’igitsina gore ni bo benshi kuko ari 54%, kandi umubare munini ni uwo mu bihugu bya Afurika byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Ubushakashatsi n’ibyegeranyo ku bwandu bushya bwa Virus itera SIDA, bigaragaza ko urubyiruko by’umwihariko abakobwa aribo bugarijwe n’ubu bwandu.
Ibipimo by’ubwandu bushya bigaragaza ko abakobwa bari kuri 3,7% mu kwandura mu gihe abahungu ari 2,2%.
Imibare ya 2019 igaragaza ko ubwandu bwa virusi itera Sida buri ku kigero cya 3% mu Rwanda.
Mu bushakashatsi bwakozwe kuri SIDA mu Rwanda mu 2019 bwiswe RPHIA (Rwanda population-based HIV impact assessment) bwagaragaje uko ubwandu buhagaze. Mu bakobwa bari hagati y’imyaka 15-24, abanduye ni 1.2% mu gihe abasore ari 0.5%.
Mu bagore bari hagati y’imyaka 25-29 ni 3.4% mu gihe abagabo ari 1.3%.
SIDA/AIDS ni uruhurirane rw’indwara. Mu magambo arambuye Syndrome d’Immuno Déficience Acquise/Acquired Immune Deficiency Syndrome, ni ibimenyetso, indwara cyangwa se uruhurirane rw’indwara. Mu gihe virusi ya HIV yamaze kwinjira mu mubiri, iyo imaze guhashya abasirikare n’ubwirinzi bw’umubiri nibwo SIDA itangira kugaragara.
Kugira ngo umuntu amenye ko yanduye virusi itera SIDA bisaba ko aba amaze amezi atatu imwinjiye mu mubiri kugira ngo bigaragare. Gahunda zo guhora umuntu yisuzumisha ni ngombwa
Ibimenyetso bya SIDA bigenda bitandukana umuntu ku wundi bitewe n’indwara yagaragaje n’imbaraga umubiri usigaranye mu kwirinda ibyuririzi bimwe na bimwe.
Zimwe mu ndwara zikunda kwibasira uwagaragaje SIDA ni igituntu, umusonga, umuriro n’umutwe bihoraho, kuzana amabara ku ruhu, umunaniro udashira, kanseri, n’izindi.