Kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 29 mu karere ka Rwamagana, abaturage bashimiye ubuyobozi bwabagejeje ku iterambere ndetse banishimira ibikorwa by’iterambere bagezeho kubera imiyoborere myiza.
Uyu munsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 29 mu karere ka Rwamagana wizihirijwe mu murenge wa Nzige kuri uyu wa kabiri tariki 4 Nyakanga 2023, ni umunsi waranzwe n’ibyishimo abaturage bo mu murenge wa Nzige bashimira Inkotanyi kubw’ibikorwa by’iterambere zabagejejeho nyuma y’imyaka 29 zibohoye u Rwanda. Uyu munsi kandi waranzwe n’ubusabane n’umukino w’umupira w’amagaru wahuje ikipe y’abasirikare bakorera mu karere ka Rwamagana n’ikipe y’umurenge wa Nzige.
Abaturage bo mu murenge wa Nzige bavuga ko bashimishijwe nuyu munsi kuko bituma bibuka aho bavuye kandi ko bagomba guharanira kutazasubirayo, kandi zishimira aho bageze nyuma y’uko u Rwanda rubohowe n’ingabo za RPA Inkotanyi, ibikorwa by’iterambere bagezeho babikesha imiyoborere myiza.
Twiringiyimana Fidel ni umwe mu baturage batuye mu murenge wa Nzige ho mu karere ka Rwamagana avuga ko ibikorwa byiza by’iterambere bagezeho ari ukubera imiyoborere myiza kandi byahinduye ubuzima bwabo ibyo byose babikesha Inkotanyi.
Yagize ati” Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatugejejeho imiyoborere myiza ikatugeza ku iterambere, twavuye kure kubera amateka yaranze igihugu cyacu, ariko kubea ubuyobozi bwiza tumaze kugera kw’iterambere, ubu natwe mu murenge wa Nzige twiteje imbere mu bikorwa by’ubuhinzi bwa kijyambere kugeza naho tugemura ibihingwa byacu mu mahanga ibyo byose ni ukubera imibereho myiza twagejejweho na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.”
Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yavuze ko u Rwanda rumaze imyaka 29 rubohowe n’ingabo za RPA Inkotanyi, ibikorwa bimaze gukorwa n’ibyinshi kandi biteza imbere abaturage kandi bigamije guhindura imibereho y’abaturage.
Ati” tumaze imyaka 29 u Rwanda rubohowe, turishimira byinshi twagezeho kandi dushimira Inkotanyi zabitugejejeho mubyo dufite kandi harimo umutekano igihugu cyacu gifite kubera Inkotanyi, ibikorwa remezo birimo imihanda, amashanyarazi, amashuri ndetse n’ibikorwa by’ubuvuzi kuko kugeza ubu buri murenge mu mirenge igize akarere ka Rwamagana ufite Ikigonderabuzima.”
Hon Depite Uwineza Beline nawe yari umushyitsi mukuru muri uyu munsi wizihijwe wo kwibohora yashimiye abaturage bo mu murenge wa Nzige ko biteje imbere kandi abasaba no gusigasira ibyo bagezeho.
Yagize ati” byaba bigayitse tubaye dushimira Inkotanyi zagaruye amahoro ubwo zamaraga kubohoza u Rwanda twarangiza ntidusigasire ibyo zatugejejeho rero byumvikane ko dufite umukoro wo kubungabunga ibyo batugejejeho ndetse n’ubusugire bw’igihugu cyacu tukakirinda icyatuma dusubira mu mateka mabi yaranze igihugu cyacu.”
“Kwibohora, Isoko yo Kwigira”
AMAFOTO