Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Rwamagana bavuze ko kubungabunga ibiti gakondo ari ngombwa kuko bigira umumaro mu mibereho ya muntu harimo umwuka mwiza, imiti no gutuma haboneka imvura bisa nk’aho biri kugenda bikendera ku buryo umuco n’amateka yabyo ashobora kwibagirana.
Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 26 Ukwakira 2024, ubwo ku musozi wa Munyaga uri mu Kagari ka Kaduha, mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana haterwaga ibiti bisaga 25 000 mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti ku nsanganyamatsiko igira iti, “Tera igiti, Ukibungabunge, Urengere isi”.
Abaturage babwiye ImvahoNshya ko bashimishijwe no kuba ibiti gakondo birimo umusave, umunenge, umusebeya, umukore, umuzibaziba, umufu, umwungo, umuko, umuyove, umuhumuro n’ibindi biri guterwa muri iki gihe kuko bisa nk’ibikendera kandi ubusanzwe bibagirira umumaro, basaba ko ibiti gakondo byabungabungwa kugira ngo ntibizacike.
Munyezamu Etienne utuye mu Kagari ka Nkungu mu Murenge wa Munyaga yagize ati: “Nabonye igiti cy’umuko ariko hari abakizi nk’umurinzi. Ibi biti biri kubura kuko ntaho wabona wakura ingembwe zacyo kandi ubusanzwe bidufasha mu buvuzi bwa Kinyarwanda, iboneka iwacu mu cyaro”.
Mukampunga Verena atuye mu Kagari ka Zinga mu murenge wa Munyaga, yagize ati: “Kugeza ubu igiti cy’icyomoro kifashishwa mu gihe umuntu akomeretse cyangwa yitemye n’isuka cyangwa se icyuma, kikamwomora ntitwaherukaga kukibona ariko uyu munsi biri mu byatewe. Ibiti nk’ibi bifite akamaro kuva tukiri abana kuko ni byo twifashishaga mu kwivura ibikomere ariko ubu ntiwabibona ahantu henshi. Ni byiza ko ibiti byongeye guterwa kandi turasaba ko byaba byinshi.”
Mugendasibo Gilbert utuye mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro, at: “Ibiti gakondo ni byiza kuko bidufitiye akamaro kuko biratuvura ndetse tukabiha n’amatungo. Hari ibyo twifashisha dusabikira abana ariko kugeza ubu biboneka hake ku buryo hari ubwo tubyifuza tukabibura. Ni ibiti gakondo ariko nabyo bitanga umuyaga mwiza kandi bikarwanya n’isuri. Ni yo mpamvu rero byaba byiza bibungabunzwe ntibicike”.
Minisitiri w’ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko ibiti gakondo bifite umumaro munini cyane kuko bitangiza ubutaka kandi hari gahunda yo kubitera n’ahandi mu gihugu.
Yagize ati: “Ibiti gakondo bifite uruhare runini kuko buriya ntibyangiza ubutaka kimwe n’ibindi biti. Twabiteye hano ariko gahunda ihari ni ukubyongera n’ahandi hose mu gihugu. Ibiti gakondo byari byaratakaye kandi aho twateye ibiti nabyo bigomba kujyamo”.
Dr. Uwamariya yavuze ko kuri site ya Munyaga hatewe ibiti 25 000 ariko harimo n’ibiti gakondo bityo akaba ashishikariza abaturarwanda gutera ibiti by’imbuto mu ngo zabo.
Ati: “Turashishikariza abaturage gutera ibiti ariko by’umwihariko iby’imbuto mu ngo zabo kuko urugo rurimo imbuto zitandukanye bituma batazihaha ku masoko kandi mu rugo biba bitekanye kuko dushobora kubirinda kandi ni yo gahunda kuko no mu mashuri turi kuhongera ibiti by’imbuto cyane kugira ngo byunganire gahunda yo kugaburira abana ku mashuri”.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yavuze ko ibiti byatewe bazakomeza kubibungabunga ndetse barusheho kwigisha abaturage kumva gahunda za Leta zo kubibungabunga kandi bakabishyira mu bikorwa.
Biteganyijwe ko mu Karere ka Rwamagana muri 2024/2025 hazaterwa ibiti by’ishyamba 550 000 ku buso bwa hegitari 275, haterwe ibiti bivangwa n’imyaka 360,000 kuri hegitari 2400 hanaterwe ibiti by’imbuto 30 000.
Minisiteri y’Ibidukikije itangaza ko mu gihembwe cyo gutera ibiti hateganyijwe kuzaterwa ibingana na miliyoni 65 birimo iby’imbuto, ibiti gakondo, ibiti by’imitako n’ibindi.