Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Rwamagana: Idini rya Orthodox ryahagurukiye kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Mu Rwanda

Rwamagana: Idini rya Orthodox ryahagurukiye kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda

igire
igire Yanditswe May 1, 2024
Share
SHARE

Abakristu babwiye Imvaho Nshya ko ruswa ari ikibazo gihangayikishije u Rwanda n’Isi muri rusange kuko ibangamiye iterambere ry’Igihugu n’iry’abagituye n’imibereho myiza yabo.

Tuyisenge Amilkal Fidel ni Perezida wa Club Umuhuza ikorera mu idini ry’aba Orthodox muri Paruwasi ya Rwamagana ari na yo ifasha abakiristu guhabwa inyigisho za ruswa n’akarengane ku bufatanye n’Urwego rw’Umuvunyi.

Yavuze ko bigisha abana n’abakiristu bakuru kwirinda no kurandura ruswa n’akarengane binyuze mu ndirimbo, imivugo, ikinamico n’ibiganiro. Yemeza ko babona bitanga umusaruro ku bakiristu.

Yagize ati: “Dufite inyigisho z’abana n’abantu bakuru kuko dufite ibitabo birimo inyigisho zibakangurira kuba imfura, inyangamugayo no kunyurwa. Tubereka kandi ingaruka mbi za ruswa.

Yakomeje agira ati: “Umukiristu kumwigisha ruswa n’akarengane ni ibintu by’ingenzi cyane kuko mu Rwanda bimitse gukorera mu mucyo. Abakiristu bakwiye kurangwa n’ubumwe ntakibakoma imbere.”

Bamwe mu bakristu nabo bavuze ko ijambo ry’Imana bigishwa bakongeraho no gusobanurirwa kwirinda ruswa n’akarengane bibafasha kugira amakuru yuzuye n’ibishuko.

Shema Ignace yagize ati: “Ivanjiri n’ijambo ry’Imana ni byiza kuko biradufasha nk’abakiristu ariko by’umwihariko dushima n’inyisho kuri ruswa bitwereka ibishuko biri hanze aha n’akarengane gakorwa bitewe na ruswa. Bituma twirinda kandi tukabyigisha n’abana bato.”

Yamfashije Peruth nawe yagize ati: “Bagira umwanya wo kutwigisha Bibiliya ariko n’amasomo yo kurwanya ruswa n’akarengane na yo barayaduha. Batwigisha ko ruswa ari mbi kandi impunga ubukungu bw’Igihugu.”

Musenyeri Maidonis Dimitrios Chrisostomos, Umwepiskopi wa Bukoba uyobora Uburengarazuba bwa Tanzania n’u Rwanda, yashimye abakiristu bumva ijambo ry’Imana bakiga n’inyisho zo kurwanya ruswa n’akarengane kuko barera igihugu neza.

Mugabo John wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, yavuze ko bamaze igihe bafatanya n’idini ry’aba Orthodox mu bikorwa byo kubaka igihugu binyuze mu kurwanya ruswa n’akarengane kandi bifasha guteza imbere Akarere no kugera ku ntego z’Igihugu zo kurandura ruswa.

Yagize ati: “Leta yacu ihagaze ku ntego zo gukumira, kurwanya no kurandura ruswa aho iva ikagera kandi iharanira gushyigikira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Iyo haje ruswa rero, uburenganzira bw’umuntu buraharenganira ariko iyo nta ruswa ihari akarengane karacika, amategeko yashyizweho agakurikizwa ntakuyaca ku ruhande.”

Club Umuhuza ikora ibikorwa by’ubukangurambaga mu kurandura ruswa n’akarengane bikozwe n’urubyiruko rubarizwa muri Club Umuhuza bakabinyuza mu ndirimbo, imivugo, ikinamico n’ibiganiro bakorera mu idini no mu baturage.

Club Umuhuza ifite abanyamuryango 185 irya nohino mugihugu.

 

You Might Also Like

Виртуальный портал 1win зеркало online: наполненный каталог тайтлов с бонусными спинами

Rutsiro: Kutagira umuriro bituma abatuye Sure batiteza imbere uko bikwiye

Online Casino games

1Вин зеркало на данный момент диалоговый

Melbet: Бонусы, промокоды а еще действия абсолютно все, чего бог велел большой свет!

igire May 1, 2024 May 1, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?