Uyu munsi tariki ya 29 Gicurasi 2023, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Zachée Iyakaremye avuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi hafi yabo nkuko biri muri gahunda ya Leta y’imyaka 7 mu nkingi yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, hateganijwe kubaka ibigo nderabuzima 17 mu mirenge yari isigaye idafite ikigo nderabuzima, ibi yabigarutseho mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Ikigo Nderabuzima cya Mwulire.
Mu rwego rw’ubuzima, mu Karere ka Rwamagana gafite Ibitaro bya Rwamagana, ibigo nderabuzima 16, amavuriro y’ibanze 35 (harimo 3 afite aho ababyeyi babyarira) n’abajyanama b’ubuzima 1882 mu midugudu yose y’Akarere.
Abaturage barishimira ikigo nderabuzima cya Mwulire batashye ku mugararo nyuma yo kumara igihe kinini bavuga ko serivisi z’ubuzima bazibona kure ndetse n’izatangwaga n’amavuriro mato zikagerwa ku mashyi.
Kayinamura Jean Bosco ni umuturage utuye mu kagari ka Ntunga mu murenge wa Mwulire muri Rwamagana, avuga ko amaze igihe kinini yivuriza ku ivuriro ry’ibanze (Post de Sante) rya Mwulire bakaba bahuraga n’imbogamizi zitandukanye no guhabwa serivisi zitanoze ariko kuva aho bubakiwe ikigo nderabuzima bikaba bigiye gukuraho ibibazo bahuraga nabyo.
Yagize ati, “ Twajyaga kwivuriza i Rwamagana iyo babaga batwoherejeyo ingendo zikaduhenda, reba gushyiraho abarwaza, abarwayi benshi dufite ubushobozi buke, serivisi mbi kubera abaganga bake bari hano no kubura aho umurwayi arara mu gihe yarembye ariko kuba tugiye kujya twivuriza hafi kandi dutuye hafi bizatworohereza ndetse ntawuzongera kurwarira mu rugo”.
Umuturage witwa Nyiramushi ufite imyaka iyingayinga 120, ni umwe mu baturage bivurije kuri iki kigo nderabuzima ku ikubitiro, yavuze ko yivurizaga ku bitaro bya Rwamagana gusa ubwo yazaga kwivuza bamwakiriye neza kandi bamuvurira ubuntu. Yagize ati, ” naje kwivuza kuri iki kigo nderabuzima banyakira neza kandi naravuwe ndakira rero twishimiye iki kigo nderabuzima kizadufasha cyane kuko ubusanzwe twajyaga kwivuza ku bitaro bya Rwamagana ariko ubwo natwe twahawe ikigo nderabuzima hafi bizajya bitworohera.”
Hari kandi n’ababyeyi babyariye muri iki kigo nderabuzima cya Mwulire nkuko bisobanurwa na Mukaniyomugabo Francoise wahabyariye ku wa gatandatu 27 Gicurasi 2023. yagize ati, “Bwa mbere mbyara nabyariye ku bitaro bya Musha nubwo byari kure narihanganye njyayo, mu minsi ishize ubwo nafatwaga n’inda bambwiye ko iki kigo kiri kwakira ababyeyi, ndaza baranyakira none nabyaye neza kandi bandinze kujya kure ndetse n’abanjyemurira ni hafi yabo”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Zachee IYAKAREMYE yavuze ko kuba abaturage bagiye kujya bivuriza ku kigo nderabuzima cya Mwulire, bigiye gukemura ibibazo n’imbogamizi bahuraga nazo kandi ari igisubizo ati “ikigo nderabuzima kije ari igisubizo gikomeye cy’ibibazo abaturage bahuraga nabyo birimo gutakaza amafaranga mu ngendo, kugera kwa muganga batinze bikaba byabaviramo izindi ngaruka, kurembera mu ngo ndetse hari nabatindaga kujya kwivuza ugasanga n’igihe bagezeyo kubavura bibanje kugorana bitewe nuko batinze kujya kwivuza.
Yakomeje asobanura ko ikigo nderabuzima kivuye ku rwego rwa kabiri, yagize ati,” ikigo nderabuzima cya Mwulire gifite ibikoresho n’abakozi bakira abarwayi kandi bakavurwa neza, ndetse kandi avuga ko mu rwego rwo kunoza serivisi iki kigo nderabuzima kigomba kugira ibikoresho bihagije n’abakozi bahagije, bityo abaturage bakaba basabwa kujya baza kwivuza bakirinda kurwarira mu ngo.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, MBONYUMUVUNYI Radjab yavuze ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7, akarere gakomeje gushyira imbaraga mu kuzamura ibipimo by’ubuzima; kwegereza abaturage ibikorwa remezo by’ubuzima no kunoza imitangire ya serivise, guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, kurwanya imirire mibi n’ibindi.
Yagize ati,”ikigo nderabuzima cya Mwulire cyaje gufasha ababyeyi bajyaga kubyara bikabagora bitewe nuko byabasabaga gukora urugendo runini kugira ngo babone ubwo bufasha ubusanzwe iki kigo nderabuzima cyari ivuriro ry’ibanze ariko ubu ntago ari ko bikiri kuko cyabaye ikigo nderabuzima gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi bo mu ngeri zose kandi bakavurwa bagakira”
Bamwe mu bafatanyabikorwa bagize uruhare mu kubaka ikigo nderabuzima cya Mwulire barimo Health Builders na Better World bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana.
Ikigo Nderabuzima cya Mwulire giteganyijwe kwakira abaturage 33,936 batuye Umurenge wa Mwulire ndetse n’abandi bo mu tundi tugali twegereye iki kigo nderabuzima
Bimwe mu bibazo bitarabonerwa igisubizo, ni Ibitaro bya Rwamagana bicyakira umubare w’abarwayi benshi; barimo n’abaturuka mu Igororero rya Rwamagana ku buryo hakenewe kwagura Ikigo Nderabuzima cyo mu Igororero cyangwa Ikigo Nderabuzima cya Mwulire kigashyirwa ku rwego rwisumbuye.
AMAFOTO :
Umwanditsi
MUTUYIMANA Ruth