Akarere ka Rwamagana ku bufatanye n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa LWD( Learn Work Develop) muri gahunda yo gukumira inda zidateguwe ziterwa abangavu ndetse no guhangana n’ibibazo byugarije urubyiruko yatangije gahunda yiswe ijisho ry’urungano.
Iyo gahunda “ ijisho ry’urungano” yatangirijwe mu nteko rusange y’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rwamagana, aho urubyiruko rungana na 721 wari ruhagarariye ibyiciro bitandukanye arirwo rwitabiriye iyi gahunda ruturutse mu mirenge 14 igize akarere ka Rwamagana, kuwa gatanu tariki 26 Gicurasi 2023.
Mbonyumuvunyi Radjab Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana niwe wari uyuboye iyo nteko rusange y’urubyiruko yari yitabiriwe n’Abafatanyabikorwa bakorana n’urubyiruko mu bikorwa birimo gufasha urubyiruko guhangana n’ibibazo birwugarije ndetse n’umuryango Nyarwanda muri rusange.
Bamwe mu bafatanyabikorwa ba karere ka Rwamagana barimo imiryango itegamiye kuri Leta nka Learn Work Develop (LWD Rwanda), (Reseaux De Femmes) umuryango uharanira iterambere ry’icyaro ry’Abari n’Abategarugori , FXB( Francois Xavier Bagnoud Rwanda), n’Umuryango Empower Rwanda. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwabashimiye uruhare bagira mu gufasha abangavu batewe inda z’itateganyijwe kongera kwigirira icyizere bakabafasha gusubira mu ishuri ndetse no kubafasha kwiga imyuga kugira ngo bashobore gukemura ibibazo byabo bahura nabyo.
Mwiseneza Jean Claude umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri Leta Leta Work Develop(LWD) yemeza ko gahunda Ijisho ry’Urungano batangije urubyiruko nishyirwa mu bikorwa nta kongera guterwa inda zidateganyijwe ku bangavu. Yagize ati“ muri iyi nteko rusange y’urubyiruko twatangije gahunda twise Ijisho ryUrungano mu karere ka Rwamagana irareba urubyiruko aho ije isanga izindi gahunda zirimo nka Masenge mba hafi na Mukuru w’abakobwa. Iyi gahunda izadufasha gukorana n’urubyiruko kurandura ibibazo by’abana basambanywa ndetse n’abaterwa inda zitateganyijwe mbese bigasigara ari amateka mu Rwanda”
Mwiseneza kandi yavuze ko muri buri murenge harimo umuntu umwe wagizwe imboni y’ijisho ry’urungano wahawe igare nk’inyoroshyangendo rizajya rimufasha mu guhuza amakuru yo mu tugari ku bibazo by’abangavu n’abana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bihakorerwa.
Munyaneza Isaac umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rwamagana yavuze ko amagare urubyiruko rwahawe azarufasha guhangana n’ibibazo byugarije urubyiruko kandi azanaborohereza mu gukora ubukangurambaga butandukanye. Yagize ati” abangavu baterwa inda zitateguwe natwe mu karere ka Rwamagana barahari, urubyiruko rufite ubumenyi buke ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ariko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bakorana n’urubyiruko ingamba zirimo zirafatwa dore ko twanatangije gahunda y’ijisho ry’urungano”.
Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yashimiye umufatanyabikorwa LWD kubwo gutangiza gahunda y’ijisho ry’urungano izafasha akarere ayoboye kumenya imibereho y’urubyiruko n’ibirubangamiye. Yagize ati” ijisho ry’urungano ni gahunda ikomatanyije izadufasha kumenya uburyo urubyiruko rubayeho mu buzima rusange n’ibibazo ruhura nabyo kugira ngo bikemurwe”.
Nkurunziza Pierre umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Nyakariro yavuze ko ashimishijwe no kubona igare nk’inyoroshyangendo izajya imufasha kugera k’urubyiruko bitamugoye yagize ati” ubusanzwe kugira ngo tugere k’urubyiruko byatugoraga bitewe nuko umurenge ungana ugasanga kugerayo ntago byoroshye ariko ubwo twahawe igare turabizeza ko bigiye kugenda neza”.
Mukagatsinzi Mugabo Kevine ni umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Kigabiro yagize ati” igare ryari ngombwa kuko rizajya ridufasha mubyo dukora ubusanzwe hari ibikorwa dukora kandi bitatworoheye ariko ubwo twahawe igare rizajya ridufasha mubyo dukora ndetse n’ubukangurambaga bukorwe neza”.
AMAFOTO: