Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Rwamagana: Imiryango 19 yasezeranye byemewe n’amategeko yiyemeza kubana mu mahoro
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Mu Rwanda

Rwamagana: Imiryango 19 yasezeranye byemewe n’amategeko yiyemeza kubana mu mahoro

igire
igire Yanditswe March 13, 2024
Share
SHARE

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire, ku nsanganyamatsiko igira iti” Ihame ry’uburinganire, inkingi y’imiyoborere myiza n’iterambere ridaheza kandi rirambye” mu nteko rusange yo kuri uyu wa kabiri tariki 12 Werurwe 2024, mu gutangiza iki cyumweru mu murenge wa Muyumbu imiryango 19 yasezeranye imbere y’amategeko ndetse yiyemeza kubana mu mahoro.

Imiryango yasezeranye yavuze ko yishimiye iki gikorwa kuko ubusanzwe babanaga mu buryo butemewe n’amategeko n’ikizere kikaba gike ariko guhera ubu ikizere kigiye kwiyongera ndetse n’ubwumvikane mubyo bakora muri rusange.

Umuryango wa Hakizimana na Nyiramana Donathile bo mu murenge wa Muyumbu basezeranye imbere y’amategeko bari bamaranye imyaka 14 babana bitemewe n’amategeko bavuze ko uretse no kuba babanaga bitemewe n’amategeko hari ubwo kubona serivisi zimwe na zimwe byabagoraga bitewe nuko nta sezerano ndetse ugasanga no murugo ntibahuza bitewe no kutagira kumvikana.

Hakizimana yagize ati” Hari ubwo usanga umugabo hari ibyo ashaka gukora atabiganiriyeho n’umugore we bityo kubera ko nta tegeko rimugonga akabikora ugasanga abangamiye umugore kuko nta sezerano bafitanye ibyo bigatuma n’umuryango utagira iterambere kuko nta kuganira kuba kwabayeho ngo bagire ibyo bumvikanaho”.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, yavuze ko hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Rwamagana habereye iki gikorwa cyo gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko kandi asaba imiryango kutabana mu makimbirane ngo iyahishire.

Yagize ati” Umuryango ugomba kubana mw’ituze no mu bwumvikane, nta muryango ugomba kubana mu makimbirane ngo uyahishire kuko hari ababuzwa uburenganzira bwabo bityo rero ntago amakimbirane yo mu muryango agomba guhishirwa”

Mbunyumuvunyi Radjab yakomeje ashimira imiryango yafashe iki cyemezo ndetse ko bateye intambwe nziza asaba n’abandi batarasezerana ko babikora kuko hari ibyo bacikanywe.

Umunyamabanga uhoraho w’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire(GMO), Madamu Batamuriza Mireille, yashimiye iyi miryango yasezeyanye kuko yakoze igikorwa kiza ndetse anabibutsa ko ari ihame kubana bubahiriza ihame ry’uburinganire.

Yabomeyeho gusobanura ihame ry’uburinganire iryo ari ryo ko hari abaryumva uko ritari, aho bamwe barifata nko guhangana hagati yabashakanye, kumva ko umugabo nta jambo akigira murugo.

Yagize ati” Ihame ry’uburinganire ni amahirwe amwe kuri bose haba ku mugabo n’umugore kandi ni amahirwe angana ku mwana w’umuhungu n’umukobwa”. Yakomeje avuga ko umugabo n’umugore babanye neza batera imbere bagateza imbere igihugu kandi bakarerera neza umuryango n’igihugu muri rusange.

Icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire mu karere ka Rwamagana cyatangiye tariki 11 Werurwe kikazasozwa tariki 17 Werurwe 2024, hateganyijwe kuzakorwamo ibikorwa bitandukanye birimo gusezeranya imiryango ibana idasezeranye, kwandikisha abana batanditse mu irangamimerere, gukurikirana abateye inda abana bagashyikirizwa amategeko cyane ko ari icyaha kidasaza ndetse no kwigisha ihame ry’uburinganire.

AMAFOTO :

MUTUYIMANA Ruth

You Might Also Like

Виртуальный портал 1win зеркало online: наполненный каталог тайтлов с бонусными спинами

Rutsiro: Kutagira umuriro bituma abatuye Sure batiteza imbere uko bikwiye

Online Casino games

1Вин зеркало на данный момент диалоговый

Melbet: Бонусы, промокоды а еще действия абсолютно все, чего бог велел большой свет!

igire March 13, 2024 March 13, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?