Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Rwamagana: Imurikabikorwa ryabaye riratanga ikizere mu ishyirwamubikorwa ry’imihigo.
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Rwamagana: Imurikabikorwa ryabaye riratanga ikizere mu ishyirwamubikorwa ry’imihigo.

igire
igire Yanditswe June 8, 2023
Share
SHARE

Imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa mu karere ka Rwamgana riratanga ikizere mu ishyiramubikorwa ry’imihigo binyuze mu bufatanye n’abaturage, aho abafatanyabikorwa nabo bashyize umuturage ku isonga ndetse banamushishikariza kugira uruhare mu iterambere ry’ibimukorerwa.

Mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa gatatu tariki 7 Kamena habaye imurikabikorwa ryabereye mu murenge wa Kigabiro ryahuriyemo abafatanyabikorwa mu iterambere JADF bakorera mu karere ka Rwamagana, aho bamuritse ibikorwa bakora bitandukaye kandi biteza imbere umuturage.

Uwayezu Valens umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere JADF mu karere ka Rwamagana yagaragaje uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kwesa imihigo binyuze mu bufatanye n’abaturage, abafatanyabikorwa mu iterambere bafite uruhare runini mu guteza imbere umuturage ibyo bigaragazwa n’ibikorwa by’umuturage akora kandi yarabijejweho n’imishinga tubona ikorwa naba bafatanyabikorwa.

Yagize Ati” Iri murikabikorwa ryakozwe mu buryo budasanzwe kuko twasuye buri mufatanyabikorwa aho akorera, tureba niba ibikorwa yiyemeje gukora ubwo twasuraga abaturage bakorerwa ibyo bikorwa, kuba abafatanyabikorwaa bagira igihe nkicyi cyo kumurika ibikorwa bakora bituma nabo bagira umwete mu gusohoza ibyo biyemeje nabo bagahigura imihigo neza”.

Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yasabye abafatanyabikorwa kwegera umuturage bakamwereka ko atakiri umugenerwabikorwa ahubwo nawe ari umufatanyabikorwa kandi bakamwereka amahirwe ari mu bikorwa bimukorerwa byo kwiteza imbere, kandi yabasabye ko buri muturage wese bagomba kumwereka ko adafite ubushobozi buke ahubwo nawe yagira umusanzu atanga mu iterambere ry’igihugu ndetse nawe ubwe atisize.

Yagize ati” Nkamwe abafatanyabikorwa mufite uruhare runini cyane mu kwereka umuturage ko nawe ashoboye kandi ko nawe yagira umusanzu atanga ku gihugu, kandi yasabye abafatanyabikorwa kwegera umuturage cyane bafatanyije n’ubuyobozi kugira ngo bamenye umuturage icyo akeneye.”

Radjab kandi yasabye abafatanyabikorwa gukorera hamwe, guhuza ibitekerezo, kuzuzanya ndetse no gukorera ku gihe kandi ku ntego ariko kandi bakamenya ibyibanze igihugu gikeneye mu gufasha umuturage.

Muri iri murikabikorwa ryabaye kuri uyu wa 7 Kamena 2023, uruganda rwa steelRwa rukorera mu karere ka Rwamagana mu murenge wa munyiginya rwatanze inkunga ingana na miliyoni enye na maganatanu mu rwego rwo kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza.

Abafatanyabikorwa mu iterambere JADF mu karere ka  Rwamagana mu mwaka w’ingngo y’imari wa 2022/2023 bakoresheje ingengo y’imari ingana na miliyari icyenda na miliyoni Magana abiri (9.200.000.000rwfs) mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Mu gihe isuzumwa ry’imihigo rizakorwa ukwezi gutaha rizakorwa n’itsinda risuzuma ishyirwamubikorwa ry’imihigo, ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwavuze ko bugeze ku gipimo cya 97% mu kuyihigura.

UMWANDITSI:

MUTUYIMANA Ruth

AMAFOTO:

 

You Might Also Like

Perezida Kagame yerekanye inkingi 3 Afurika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye/AMAFOTO

Gushyira mu ikoranabuhanga inyandiko z’Inkiko Gacaca bizarangira mu 2026

RGB yahagaritse by’agateganyo amasengesho abera ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

360 Mubari barafashwe bugwate na FDLR batangiye gutaha

Perezida Kagame yeretse abanyeshuri ba Kaminuza ya Havard amateka abanyarwanda banyuzemo

igire June 8, 2023 June 8, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Barasaba ko umuhanda uhuza Ngororero na Rutsiro ukorwa
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?