Urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana rwafashe ingamba zizabasha mu guhangana n’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu gihe bimaze kugaragara ko intara y’iburasirazuba iza ku mwanya wa mbere mu bafite agakoko gaterwa n’ubwandu bwa virusi itera SIDA. Ibi urubyiruko rwabivuze ubwo hasozwaga ubukangurambaga bwo kurwanya ubwandu bushya bwo kurwanya virusi itera SIDA bwakorerwaga mu ntara y’iburasazuba bwari bumaze iminsi 14.
Madam Mutoni Jane umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana ari kumwe n’inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Musha na Fumbwe mu gusoza ubu bukangurambaga. abasaba kugira uruhare runini mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mubyo yabasabye gukora harimo no kwipisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA no kwikebesha(kwisiramuza).
Madam Mutoni kandi yasabye urubyiruko byumwihariko kugira uruhare runini mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera sida harimo: kwifata, kwikingira, no kwisiramuza kugira ngo bagabanye ibyago byo kwandura virusi itera SIDA kandi bakazirikana kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze bahabwe n’ubujyanama. Yagize ati” urubyiruko nimwe mufite uruhare runini mu gukumira ikwirakwizwa ry’ubwandu mukamenya kwirinda icyabashora mu ngeso mbi nicyari cyo cyose cyatuma muhura n’ubwandu ahubwo mu gaharanira kugira ibikorwa bituma n’abandi babafatiraho urugero rwiza.”
Bamwe mu rubyiruko bavuga ko ubu bukangurambaga hari icyo busize kandi kinini kandi banishimira ubufasha bahawe kuko haricyo bibafasha mu gukomeza kwirinda ndetse no gukumira ubwandu bushya ndetse n’inda ziterwa abangavu mu buryo butateganyijwe.
Manirarora Jack ni umwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Musha rwari rwitabiriye igikorwa cyo gusoza ubu bukangurambaga avuga ko ubukangurambaga nkubu buba bukenewe kuko bituma urubyiruko rusobanurirwa uko rugomba kwirinda ubwandu bwa virusi itera SIDA ndetse no kumenya aho wakura ubufasha igihe uhuye n’ikibazo
Yagize ati” bamwe mu rubyiruko ntago twumva kimwe ibyo kwirinda virusi itera SIDA kuko usanga hari abatumva ibyo gukoresha agakingirizo bitewe n’imyumvire yabo ariko iyo habaye ubukangurambaga nkubu bituma bamenya uko gakoreshwa ndetse no gusobanukirwa neza ibijyanye no kwirinda virusi itera SIDA.” Rero nk’urubyiruko tugomba gufatanya tugakumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.
Mutesi Flora wo mu murenge wa Fumbwe avuga ko bashimishijwe nubu bukangurambaga kuko bubasigiye inyigisho nziza ndetse zatumye banafata ingamba mu gukumira ubwandu bushya, avuga ko nabo bafite inshingano zo kuburwanya cyane cyane mu rubyiruko rwishora mu ngeso mbi. Ati” urubyiruko ahanini usanga rwishoye mu ngeso mbi aho usanga umubare munini w’urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge hanyuma bigatuma habaho guteshuka bakananirwa kwifata ari naho usanga hakiboneka abangavu baterwa inda zitateganyijwe.”
Muri ubu bukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti” Tujyanemo, Duhagarike ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.” Abaturage basaga ibihumbi 43,003 bipimishije virusi itera SIDA, abagera kuri 1,815 barakebwa(barasiramurwa), hanatangwa udukingirizo ibihumbi 22,856.