Abashyitsi bagize itsinda ry’intumwa zaturutse muri Sudani y’Epfo zasuye Akarere ka Rwamagana mu rugendoshuri rwakoze kuri uyu wa gatanu tariki 10 Gashyantare 2023, bishimiye uburyo ibikorwa byegerejwe abaturage.
Iri tsinda ry’intumwa ryari riyobowe na Emmanuel Mori Samuel ukorera muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Leta Equatoria y’Iburasirazuba (Eastern Equatoria ) muri Repubulika ya Sudani y’Epfo, bagiriye urugendoshuri mu karere ka Rwamagana, urwo rugendo rwari rugamije kwigira ku karere ka Rwamagana uburyo bw’isuku n’isukura, harebwa amavomo rusange ndetse n’imikorere y’ibigo by’imari byo kuzigama no kuguriza(SACCO).
Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w’akarere ka Rwamagana arikumwe n’abagize inama y’umutekano itaguye bakiriye iri tsinda ry’intumwa riturutse muri sudani y’Epfo ku biro bya karere ka Rwamagana, batangiye bagaragarizwa uburyo hakorwa ibikorwa byo kwegereza abaturage amavomo, serivisi z’amazi meza, Isuku n’isukura, banagezwaho uburyo bw’imicungire y’ibikorwa by’isuku n’isukura n’ibindi.
Aba bashyitsi bagaragarijwe kandi uburyo icyumba nkusanyamakuru kigira uruhare mu gukora igenamigambi ry’Akarere riboneye ndetse no kunoza ingengo y’Imari, izi ntumwa kandi zasuye Icyerekezo SACCO yo mu murenge wa Gishari, bagaragarizwa imikorere y’ikigo cy’imari ndetse banasobanurirwa uburyo SACCO ari iterambere ry’abaturage batuye mu murenge wa Gishari.
Urugendoshuri rwakomereje mu murenge wa Kigabiro basura Ikigo cy’amahugurwa ku isuku n’isukura kikanacurizwamo ibikoresho by’isuku n’isukura. Bakomereje mu Kagari ka Sibagire, aho basuye ivomo rusange ryo mu mudugudu wa Bugugu aho bashimye uburyo komite yashyizweho n’abaturage uburyo icunga neza iryo vomo rusange.
Abanyasudani y’Epfo bashimiye Leta y’u Rwanda ndetse n’Akarere ka Rwamagana uburyo babakiriye neza ndetse banashima uburyo abaturage begerezwa amazi meza ndetse na serivisi z’isuku n’isukura . Banagaragaje ko bashimishijwe n’uburyo abaturage bagejejweho Ibigo by’imari .
Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, yashimiye abanya-Sudani y’Epfo bahisemo gukorera urugendo shuri mu karere ka Rwamagana anavuga uru rugendo nabo rwabagiriye akamaro.
Agira ati” nubwo hari ibyo baje kwigira mu Karere na Rwamagana hari ibyo twiteguye kwigira ku bavandimwe bo mu gihugu cya Sudan y’Epfo gifite byinshi gihuriyeho n’u Rwanda harimo no Kuba mu muryango umwe wa Afurika y’Iburasirazuba”.
Umwanditsi:MUTUYIMANA Ruth
AMAFOTO