Abaturage batuye mu mirenge igize akarere ka Rwamagana barishimira uburyo bashyiriweho gahunda y’icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka mu rwego rwo gukemura ibibazo bafite by’ibyangombwa by’ubutaka.
Icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka cyafunguwe kumugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki 7 werurwe mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana iki gikorwa cyatangijwe na Madam Nyirabihogo Jeanne D’Arc umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyumbu Bahati Bonny.
Icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka cyashyizweho hagamijwe gufasha abaturage mu buryo bwo kuborohereza kubona serivisi z’ibyangombwa by’ubutaka byihuse kandi bitabagoye nkuko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Madam Nyirabihogo yabisobanuye ko ubu byoroshye kubona icyangombwa cy’ubutaka kuko hasigaye hakoreshwa ikoranabuhanga byumvikana ko igihe abaturage bamaraga bategereje icyangombwa cy’ubutaka kigiye kugabanuka.
Madam Nyirabihogo yijeje abaturage bo mu murenge igize akarere ka Rwamagana ko iminsi bamaraga bashaka serivisi z’ubutaka igiye kugabanuka bitewe n’uburyo bushya bwo kubona icyangombwa hakoreshejwe ikoranabuhanga yagize ati” turabizeza ko igihe mwaraga mushaka srivisi z’ubutaka kigiye kugabanuka kuba hashyirwaho gahunda y’icyumweru cyahariwe serivisi nukubafasha kugira ngo muhabwe serivisi nziza kandi byihuse ndabizeza ko iyi minsi icumi izasiga ibibazo mufite bikemutse”, ubu kubona iyangombwa cy’ubutaka ntago bigitwara igihe kinini nkuko byari bisanzwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho kugira ngo abaturage boroherezwe kubona iyi serivisi.
Nikuze Claudine wo murenge wa Muyumbu nawe ari mu bari baje gushaka icyangombwa cy’ubutaka yagize ati” nshimishijwe nu buryo nahawe serivisi nziza kandi kuba harashyizweho icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka bizadufasha turi benshi kubona ibyangombwa byihuse kandi ku gihe ndetse ‘abakozi barimo kudufasha barakora neza bigaragara ko iyi minsi icumi izasiga ibibazo byinshi by’ubutaka bikemutse”.
Gisagara Samuel wo murenge wa Gahengeri yagize ati” iyi minsi icumi izasiga ibibazo byubutaka bikemutse turi guhabwa serivisi nziza kandi ku gihe kandi anavuga ko agiye gushishikariza abandi bakitabira iki cyumweru kitararangira”.
Icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka kigiye kumara ibyumweru bibiri biteganyijwe ko kizarangira benshi mu baturage bahawe serivisi zo kubona ibyangombwa by’ihererekanya ry’ubutaka bishingiye ku bugure, ibishingiye ku mpano, iby’izungura ndetse no kugurana ubutaka. Hazabaho kandi gusimbuza ibyangombwa byatakaye, kubaruza ubutaka, guhuza ibyangombwa, kwiyandikaho ubutaka bwatsindiwe mu nkiko, ndetse hatangwe n’ibyangombwa k’ubantu bari baracikanwe nabo babihabwe.