Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abutugari na bamwe mu bayobozi b’imidugudu bo mu karere ka Rwamagana bahurijwe hamwe mu nama mpuzabikorwa iyobowe na CG Gasana K. Emmanuel umuyobozi w’intara y’iburasirazuba barebera hamwe ibyagenderwaho mu kwesa imihigo ni kur’uyu wa gatatu tariki 26 Mata 2023.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari na bamwe mu bayobozi b’imidugudu bateraniye hamwe mu nama mpuzabikorwa iyobowe na Guverineri Gasana ari kumwe na Mbonyumuvunyi Radjab ndetse n’inzego zishinzwe umutekano.
Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abayobozi kumenya no gukurikirana amakuru y’abaturage kugira ngo babashe gukurikirana bimwe mu bibazo bibagamira abaturage harimo umutekano muke uri kugaragara muri iyi minsi n’ubujura.
Rutaro Hurbert uhagarariye urwego rw’ubugenzacyaha yasabye abayobozi b’utugari ndetse nab’imidugudu gukurikirana amakuru y’abaturage bayobora umunsi ku munsi ko bizabafasha guhangana n’ibibazo bari guhura nabyo by’ubujura, gukubita no gukomeretsa ndetse no kurwanya inda ziterwa abangavu yagize ati” ni tubugira ibyacu byose bizacika, kumenya amakuru y’abaturage batuye akagari uyobora cyangwa umudugudu ukamenya abimukira naho baturutse n’ikibagenza bizadufasha no kujya dukurikirana abo bakoze ibyaha kuko ntaho yahungira, icyo dusabwa nugutangira amakuru ku gihe no gukurikirana”
Guverineri yasabye abayobozi kugira ibyo bagenderaho kugira ngo babashe gukora inshingano zabo neza yagize ati” tugomba kumenya ibyo dukora, ese nizihe nshingano dufite tukamenya nibyo tugomba kwibandaho kandi tukaba intumwa idatenguha” kandi yabibukije ko bagomba gusobanukirwa neza pilitiki ya Leta mu byiciro byose kuyamamaza no gukurikirana ibikorwa , imikorere n’imikoranire myiza y’inzego, ibyiciro, abafatanyabikorwa n’abaturage bose.
Guverineri Gasana kandi yabasabye kugira umurongo ngenderwaho kugira ngo babashe kwesa imihigo harimo gufata ingamba ariko kwiyemeza, ibipimo ukagira ibipimo ngenderwaho, imihigo, intego ukiyemeza aho ushaka kugera, igihe ukiha igihe mubyo ukora byose ndetse n’imibare ibyo byose tubifite byadufasha kugera kuri byinshi no kwesa imihigo. Kandi yongera abibutsa gukurikirana neza amakuru no kuyatangira ku gihe.
AMAFOTO