Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Rwamagana:Itsinda ry’Abadepite basuye abaturage ba Musha mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage.
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Rwamagana:Itsinda ry’Abadepite basuye abaturage ba Musha mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage.

igire
igire Yanditswe March 26, 2023
Share
SHARE

Mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Musha itsinda ry’Abadepite riyobowe na Hon. Depite Ndangiza Madine ari kumwe na Hon.Depite Nyabyenda Damien na Hon. Depite Mukandera Iphigenie bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Musha akagari ka Nyakabanda kuri uyu wa gatandatu mu muganda rusange usoza ukwezi kwa gatatu tariki 25 werurwe 2023.

Uyu muganda wiganje mu gutera ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri hatewe ibiti birenga ibihumbi 2000 kuri hegitari imwe ndetse baca n’imirwanyasuri. Ni umuganda witabiriwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana n’inzego z’umutekano z’itandukanye.

Nyuma y’umuganda abaturage bakomereje mu biganiro bawe niri tsinda ry’abadepite aho Hon. Depite Ndangiza Madine yashimiye abaturage bo mu murenge wa Musha uburyo bitabiriye abasaba no gukomeza gufatanya muri byose kugira ngo bagere kw’itermbere rirambye,

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Rhajab yasabye abaturage bo mu murenge wa Musha kujya bitabira gahunda za Leta kandi bagakorera hamwe mu buryo bwo kwiteza imbere anabasobanurira impinduka zabaye ku byiciro by’ubudehe, ko buri muturage ahabwa amahirwe nawe akiteza imbere akabona ibyo akeneye biri mu ngamba za Leta ko itazongera kurobera ifi umuturage ahubwo izamwigisha kuyirobera. Yagize ati” uruhare rw’umuturage ufashwa rurakenewe kuko ari umufatanyabikorwa aho kuba umugenerwabikorwa nk’uko byari bimenyerewe”.

Hon. Depite Ndangiza Madine yasobanuriye abaturage impamvu y’urugendo rwabazanye mu karere ka Rwamagana guhera tariki 23-25 werurwe, yagize ati” mu rwego rwo gufatanya n’abaturage tuba twaje kureba ko ibibazo byagejejwe ku Badepite mu ngendo ziheruka byakemutse nuko byagenze, imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi Mata mu 1994, harebwa n’imigendekere y’igihembwe cy’ihinga cya 2023B, tunasura ibikorwa by’ubuhinzi bitandukanye mu mirenge igize akarere ka Rwamagana”.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba ACP Kanyamihigo Innocent yashimiye abaturage bo mu murenge wa Musha ibyo bagezeho, kandi anabasaba kwirinda amakimbirane mu ngo zabo ndetse ko bagomba gufatanya kugira ngo ibyo babigereho bakirinda kunywa inzoga z’inkorano ndetse bakanatangira amakuru ku gihe.

Umuturage Nyiramahane Annonciate utuye mu murenge wa Musha yatanze ubuhamya ari nako ashimira Perezida wa Repubulika Paul KAGAME wamufashije akiteza imbere ubwo yari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ariko nyuma akaza kwiteza imbere ahereye kuri gira inka yahawe na Nyakubahwa umukuru w’igihugu ubu akaba yarabashije kwigurira ikibanza akubaka inzu yo kubamo ibyo byose abikesha Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME.

 

 

 

 

You Might Also Like

Perezida Kagame yerekanye inkingi 3 Afurika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye/AMAFOTO

Gushyira mu ikoranabuhanga inyandiko z’Inkiko Gacaca bizarangira mu 2026

RGB yahagaritse by’agateganyo amasengesho abera ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

360 Mubari barafashwe bugwate na FDLR batangiye gutaha

Perezida Kagame yeretse abanyeshuri ba Kaminuza ya Havard amateka abanyarwanda banyuzemo

igire March 26, 2023 March 26, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Barasaba ko umuhanda uhuza Ngororero na Rutsiro ukorwa
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?