Rwanda na RDC mu biganiro bya nyuma

igire

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byinjiriye mu biganiro bya nyuma bigamije ubufatanye mu by’ubukungu mu nzego zirimo ingufu, ibikorwaremezo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima, ubucuruzi ndetse n’ubukerarugendo, bigaha akazi n’iterambere ababituye.

Umujyanama wa Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, yatangaje ko yakiriye intumwa z’u Rwanda na RDC kugira ngo zitangire icyiciro cya nyuma cy’ibiganiro kuri uwo mushinga.

Uwo mushinga wubakiye ku masezerano y’amahoro ibihugu byombi byasinyanye ku wa 27 Kamena (06) 2025, kandi biteganyijwe ko bizarangira hasinywe amasezerano yihariye y’ubukungu mu gihe impande zombi  zizaba zimaze kumvikana ku ngingo zose zigize uyu mushinga, kandi akaba ari yo ya nyuma azaba asinywe, nk’uko Perezida Donald Trump yari yabitangaje muri Nyakanga (07).

Boulos yasobanuye ko ubu bufatanye buzaha abaturage babituye amahirwe y’akazi, iterambere ndetse n’umutekano urambye mu karere.

Mu kubushimangira, hashyizweho urwego rw’umutekano ruzakurikirana ibikorwa byo gusenya umutwe wa FDLR no kuba u Rwanda rwakuraho ubwirinzi bwazo. Biteganyijwe ko mu ntangiriro z’Ukwakira (10) 2025 hakaba hateganyijwe imyiteguro yo kurandura uyu mutwe w’iterabwoba.

Share This Article