Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: SACCO 260 zimaze kugezwamo ikoranabuhanga- BNR
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

SACCO 260 zimaze kugezwamo ikoranabuhanga- BNR

igire
igire Yanditswe March 22, 2024
Share
SHARE

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko gahunda yo kugeza ikoranabuhanga mu mikorere y’ibigo by’imari bya SACCO imaze kugera ahashimishije aho izigera kuri 260 zamaze kugezwamo ikoranabuhanga, mu gihe izisigaye na zo bitarenze ukwezi kwa Kamena 2024 rizaba ryamaze kugezwamo.

Byagarutsweho na Guverineri wa BNR John Rwangombwa, kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Werurwe ubwo yatangazaga uko Politiki y’ifaranga ihagaze mu Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2024.

BNR yavuze ko n’ubwo hagiye habamo imbogamizi gahunda yo gushyira ikoranabuhanga mu bigo by’imari bya SACCO, ariko kugeza ubu ngo byamaze kujya ku murongo.

Yagize ati: “Uyu munsi dufite SACCO 260 zamaze kugeramo ikoranabuhanga n’izindi zari zisigaye 30 zagombaga kuba zarangiye muri aya mezi turimo, izisigaye zose ubwo ni 154 zagombye kuba na zo zarangije gushyirwamo ikoranabuhanga bitarenze ukwezi kwa Gatandatu k’uyu mwaka.”

Rwangombwa yavuze ko gushyira SACCO mu ikorabuhanga byorohera BNR, kuko ibikorerwamo byose biba bigaragara muri sisitemu ku buryo ntawashobora kugira ibyo ahindura uko yishakiye nk’uko bikorwa ahagikoreshwa impapuro.

Yavuze ko kandi nyuma y’uko SACCO zizaba zimaze kugezwamo ikoranabuhanga, konti zizahuzwa n’ikoranabuhanga ku buryo umuturage azajya abona ibibera kuri konti akoresheje telefoni.

Minisitiri Rwangombwa ati: “Icyo gihe umuturage azaba ashobora kureba amafaranga ari kuri konti atagombye kujya muri SACCO, ikindi akaba ashobora kuba yayabikuza akabasha kugira uwo yishyura,  cyangwa niba yabonye amafaranga aha n’aha akaba yayashyira kuri telefoni akayohereza kuri konti ye, bizatuma abaturage na bo batangira gukoresha ikoranabuhanga mu kubitsa no kubikuza amafaranga yabo, mu gufata inguzanyo byose. Bazaza mu cyiciro abandi bagezemo kera.”

BNR igaragaza ko hari gahunda yo guhuza za SACCO ku rwego rw’Akarere hagashyirwaho imwe nini ku rwego rwa buri Karere, ifite ubushobozi bwo gushyiraho abakozi bafite ubushobozi no gushyiraho inama y’ubuyobozi ifitemo abantu b’inararibonye bafite ubushobozi bwo gukurikira no kugenzura ibikorwa by’ibigo by’imari n’ibindi bijyanye no gukora mu buryo bugezweho.

Guverineri Rwangombwa ati: “Bizafasha amafaranga ahujwe, nk’ubu reka ntange nk’urugero Gicumbi ifite SACCO 11, izaba ifite ubushobozi bwo guhaza  imishinga minini yateza imbere ako karere kurusha ubungu uko bimeze.”

SACCO ni  ibigo by’imari byashyizweho mu mwaka wa 2010,  mu rwego rwo gufasha abaturage by’umwihariko abatuye mu bice  byo mu cyaro kubona aho babitsa amafaranga yabo ndetse no kubaha inguzanyo ituma bakora bakiteza imbere.

You Might Also Like

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

igire March 22, 2024 March 22, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?