Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura Amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) zibarizwa mu Itsinda rya Rwabat-2, zambitswe imidali y’ishimwe ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa zakoze muri iki gihugu mu kukigaruramo amahoro.
Iki gikorwa cyabereye aho izo ngabo zikambitse mu Gace ka Bossembélé muri Perefegitura ya Ombella-M’Poko. Cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Santarafurika, abakozi ba Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu ndetse n’Abanyarwanda batuyeyo.
Umuyobozi wungirije ukuriye Ingabo za Loni zishinzwe kugarura Amahoro muri Centrafrique, Maj Gen Luis Manuel Ricardo Monsanto, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku ruhare rwazo mu kugarura amahoro n’ituze muri iki gihugu.
Yagize ati “Uyu munsi, turazirikana umusanzu wanyu mu butumwa bufitiye akamaro abaturage ba Repubulika ya Centrafrique. Ni muri ubwo buryo mbashimira byimazeyo ku ruhare rwanyu mu kugarura amahoro mu gace mushinzwe, ubunyangamugayo bwanyu bwo ku rwego rwo hejuru, ikinyabupfura, ubwitange ndetse n’ubunyamwuga bibaranga mu kazi kanyu.”
Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique, Lt Col PC Runyange yashimye ubufasha bahabwa n’ubuyobozi bwa MINUSCA, Guverinoma y’iki gihugu n’izindi ngabo bafatanya, yizeza ko bazakomeza gukorana umurava no kurangwa n’indangagaciro.
Usibye ibikorwa byo kugarura amahoro muri icyo gihugu, Ingabo z’u Rwanda zikora n’ibindi bikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage ba Santarafurika birimo gukora umuganda,
gutanga amaraso n’ibindi.